Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ahamya ko uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yemeye kuzasinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 17 Frw ndetse akazahembwa ibihumbi 900 Frw.
Icyakora uyu mukinnyi ntabwo arashyira umukono ku masezerano kuko Murera itaramuha amafaranga, nubwo bahanye isezerano ko uyu mukinnyi azayerekezamo.
Gikundiro ikomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo igerageze kuzaba ifite ikipe nziza kuko uyu mukinnyi yiyongera ku bandi bagikomeje ibiganiro nka myugariro Ishimwe Christian n’umunyezamu Ishimwe Pierre bombi ba APR FC.
Iyi kipe kandi iherutse gutandukana n’abakinnyi batanu aribo Youssef Rharb, Mvuyekure Emmanuel, Alon Paul Gomis, Hategekimana Bonheur na Alsény Camara Agogo batongerewe amasezerano.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!