Gikundiro yahagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera umwenda wa miliyoni 9,5 Frw ibereyemo Umutoza Haringingo Francis.
Aya mafaranga arimo miliyoni 6 Frw zihwanye n’imishahara y’amezi atatu. Aya yiyongeraho agahimbazamusyi ka miliyoni 7 Frw yagombaga guhabwa kubera kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2023 nk’uko amasezerano yabivugaga.
Aya mafaranga yose hamwe angana na miliyoni 13 Frw, icyakora ku buyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle, uyu mutoza yishyuwe miliyoni 3,5 Frw, bityo Gikundiro isabwa kwishyura miliyoni 9.5 Frw zisigaye.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bugomba gukemura iki kibazo bitarenze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025.
Gikundiro ikomeje gushaka uko yongeramo abakinnyi bashya nyuma yo kutishimira urwego rw’Umunya-Zanzibar Raymond Lolendi Ntaudyimara, n’Umunye-Congo Ntamba Musikwabo Malick. Biteganyijwe ko Umunya-Cameroun Assa Inah Innocent we azahabwa amasezerano.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025, iyi kipe yakira undi mukinnyi mushya ndetse we azasinya amasezerano atabanje gukora igerageza.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!