00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yiyemeje kwishyura umwenda watumye ibuzwa kwandikisha abakinnyi bashya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 27 January 2025 saa 11:59
Yasuwe :

Rayon Sports yiyemeje gukemura ikibazo cy’Umutoza Haringingo Francis Christian cyatumye ihagarikirwa kwandikisha abakinnyi bashya.

Gikundiro yahagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera umwenda wa miliyoni 9,5 Frw ibereyemo Umutoza Haringingo Francis.

Aya mafaranga arimo miliyoni 6 Frw zihwanye n’imishahara y’amezi atatu. Aya yiyongeraho agahimbazamusyi ka miliyoni 7 Frw yagombaga guhabwa kubera kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2023 nk’uko amasezerano yabivugaga.

Aya mafaranga yose hamwe angana na miliyoni 13 Frw, icyakora ku buyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle, uyu mutoza yishyuwe miliyoni 3,5 Frw, bityo Gikundiro isabwa kwishyura miliyoni 9.5 Frw zisigaye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bugomba gukemura iki kibazo bitarenze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025.

Gikundiro ikomeje gushaka uko yongeramo abakinnyi bashya nyuma yo kutishimira urwego rw’Umunya-Zanzibar Raymond Lolendi Ntaudyimara, n’Umunye-Congo Ntamba Musikwabo Malick. Biteganyijwe ko Umunya-Cameroun Assa Inah Innocent we azahabwa amasezerano.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025, iyi kipe yakira undi mukinnyi mushya ndetse we azasinya amasezerano atabanje gukora igerageza.

Umutoza Haringingo arishyuza Rayon Sports imishahara y'amezi atatu ihwanye na miliyoni 6 Frw
Rayon Sports ibereyemo Umutoza Haringingo agahimbazamusyi ka miliyoni 7 Frw zo kwegukana Igikombe cy'Amahoro cya 2023
Umunya-Cameroun, Assana Innocent akomeje gukora igeragezwa muri Rayon Sports
Umunya-Zanzibar Ntamba Musikwabo Malick ni umwe mu baheruka mu igeragezwa
Raymond Lolendi Ntaudyimara ni rutahizamu uheruka gukora igeragezwa muri Gikundiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .