Ibi Jean Fidèle Uwayezu akaba yarabitangaje ubwo ikipe y’abagore yerekanaga igikombe cya shampiyona n’icy’amahoro yegukanye muri uyu mwaka, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwishimiye uyu musaruro nubwo abafana babibona ukundi.
Avuga kuri ibi, Perezida Uwayezu yagize ati: “Ntabwo nemeranya n’abavuga ko twagize umwaka mubi kuko uretse kwitwara neza mu bagore tukegukana ibikombe, no mu bagabo twatwaye igikombe cya Super Cup dutsinze APR, dutwara icya RNIT, tuba aba kabiri muri shampiyona n’aba gatatu mu gikombe cy’Amahoro”.
“Si umusaruro mwiza cyane ariko ni umusaruro mwiza , cyane cyane ko twagize ikibazo cyo gutakaza abakinnyi twagenderagaho barimo Kapiteni Rwatubyaye, Aruna Mussa Madjaliwa , Ojera, Luvumbu na Essenu. Iyo baba bahari wenda twari buvuge ibindi bindi”.
Aha nkuko IGIHE yagiye ibitangaza, uretse Hertier Luvumbu wasezerewe n’iyi kipe, abandi bakinnyi bakaba baragiye bagenda kubera ikipe yabigizemo uruhare. Mussa Essenu iyi kipe ikaba yarananiwe kumvikana na we ku byo yasabaga ngo yongererwe amasezerano, aho amakuru atugeraho avuga ko bashakaga ko ahembwa ibihumbi 400 avuye kuri 500 yafataga, cyane ko atabonwagamo igisubizo.
Abandi bakinnyi barimo Rwatubyaye Abdoul na Joachiam Ojera bakaba baragurishijwe n’iyi kipe, mu gihe umunyezamu Adolphe Hakizimana yerukuwe akigira muri As Kigali na ho Aruna Mussa Madjaliwa akavuga ko ubuyobozi bwanze kumuvuza no kumwumva, bikarangira bunamuteranyije n’abafana.
Mu gihe kandi ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko ikibazo cyo kutitwara neza cyavuye ku gutakaza uyu mubare munini w’abakinnyi, imibare ikaba yerekana ko mu mikino ibanza ya shampiyona iyi kipe yakinnye igifite abakinnyi bose yashoje ifite amanota 27 kuri 45 yakiniye, mu gihe iyo kwishyura kuri ubu byitezwe ko Rayon Sports izabonamo 33 kuri 45.
Aha kandi, iyo ubaze ijanisha ry’intsinzi mu marushanwa yose usanga mbere ya Mutarama ubwo abakinnyi bose bari bagihari ikipe ya Rayon Sports yari ifite ijanisha rya 61 % mu gihe nyuma yaho ryageze kuri 72.1%.
Iyi kipe ikomoka i Nyanza ikaba ifite umwiherero mu mpera z’iki cyumweru uzakorerwa muri aka karere yashingiwemo, ahitezwe kuzaganirwamo byinshi bigamije iterambere ryayo, ariko byumwihariko kubijyanye n’icyakorwa ngo Murera yongere ishimishije abanyarwanda benshi bayifana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!