Gikundiro ni imwe mu makipe yo mu Rwanda yigaragaje cyane ku isoko ry’abakinnyi, ndetse kimwe mu bice yitayeho cyane ni icy’ubusatirizi bwayo igishakira umukinnyi wo kubufasha.
Mu gushaka umukinnyi usatira izamu unyura mu mpande, yegereye Gor Mahia kugira ngo yegukane umukinnyi wayo, Sirengo, wigaragaje muri Rayon Day no ku mukino wahuje iyi kipe yo muri Kenya inyagira AAPR FC ibitego 5-0.
Mu kiganiro Murenzi Abdallah yagiranye na SK Fm yavuze uko byamugendekeye ubwo yajyaga kuganira n’ubuyobozi bwa Gor Mahia kuri uwo mukinnyi, dore ko amakipe yombi yari acumbitse hamwe muri CECAFA Kagame Cup 2026.
Yagiye yitwaje umubano mwiza amakipe afitanye, ariko abwirwa ko umukinnyi ahenze cyane ku rwego atabitekerezagaho, asubirayo atamuguze.
Ati “Barambwiye bati cyakoze kubera umubano dufitanye, muduhaye ibihumbi 200$ [293.891.000 Frw]. Uko mutangaye nanjye ni ko natangaye.”
“Barambaza bati ‘Ese Perezida, ko utangaye ufite angahe?’ Ndababwira nti wenda ibihumbi 30$ twaganira. Bati ‘Reka tuzaganire ibindi, dore n’abandi bavadimwe bo muri Tanzania baduhaye ibihumbi 130$ turayanga.”
Sirengo w’imyaka 23 asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Gor Mahia, ndetse ni umwe mu bakinnyi igenderaho uyu munsi. Ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wa nyuma ikipe ye yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!