Rayon Sports yatsindiye Espoir FC i Huye mu mukino wabonetsemo penaliti ebyiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yabashije kwikura kuri Stade ya Huye, ihatsindira Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukwakira 2019.

Espoir FC yakirira kuri Stade Huye nyuma y’uko ikibuga cyayo cy’i Rusizi cyanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Iyi kipe yo mu Burengerazuba yafunguye amazamu ku munota wa 21 ku gitego cyatsinzwe na Kyambadde Fred kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yishyuriwe na myugariro Iragire Saidi watsindishije umutwe ku mupira wa koruneri yatewe na Iranzi Jean Claude ku munota wa 32.

Amakipe yombi yaranzwe no gucungana mu minota ibanza y’igice cya kabiri.

Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Rayon Sports yabonye igitego cy’intsinzi cyinjijwe na kapiteni Rutanga Eric kuri penaliti.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n’amanota arindwi, izigamye ibitego bitatu mu gihe APR FC ya mbere ifite arindwi n’ibitego bine.

Espoir FC ifite inota rimwe mu mikino itatu, izagaruka mu kibuga tariki ya 20 Ukwakira 2019, icakirana na Sunrise FC mu gihe Rayon Sports izakira Bugesera FC tariki ya 22 Ukwakira 2019.

Gahunda y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019

  • AS Kigali 2-2 Bugesera FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2019

  • APR FC 3-0 Etincelles FC
  • Espoir FC 1-2 Rayon Sports FC
  • Marines FC 1-1 Heroes FC
  • AS Muhanga 0-0 Gasogi United

Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2019

  • Police FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15:00)
  • Mukura VS vs Musanze FC (Huye Stadium, 15:00)
  • SC Kiyovu vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15:00)
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Espoir FC
Kyambadde Fred yafunguye amazamu kuri penaliti
Iragire Saidi yishyuriye Rayon Sports ku mupira wari uvuye muri koruneri
Rutanga Eric yishimira igitego cy'intsinzi yatsindiye Rayon Sports

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza