Ni umukino watangiye Rayon Sports ari yo igaragaza amashagaga menshi ndetse inatanga icyizere cyo kwegukana amanota atatu.
Kuva utangiye, abakinnyi ba Rayon Sports bahererekanyaga neza mu kibuga hagati ariko abo ku ruhande rwa Rwamagana City bo bashaka gucungira ku buryo bwo kuvudukana umupira ngo bategure igitego, ibizwi nka Contre-attaque.
Mu minota icumi ya mbere Rayon Sports yatangiye kotsa igitutu Rwamagana City ndetse Mucyo Didier yaremye uburyo bwashoboraga kubyara igitego ariko biranga.
Muri iyi minota kandi habonetse ubundi buryo ku ruhande rwa Rayon Sports ku mupira w’umuterekano watewe na Jean Marie Vianney Muvandimwe, ariko uca ku ruhande gato.
Ku munota wa 22 byashobokaga ko Mussa Esenu abona igitego ku mupira wari uvuye kwa Ndekwe Félix ariko ananirwa gushyiraho umutwe. Nyuma y’iminota mike nanone uyu Munya-Uganda yabuze igitego nanone ku mupira yari ahawe na Muvandimwe witwaye neza kuri uyu mukino, ananirwa kuwuboneza iy’urushundura.
Burya nta mugabo ukubita undi ahubwo bararwana, Rwamagana City yanyujijemo ku munota wa 42, ibifashijwemo na Ndimbumba yateye umupira ukomeye Hakizimana Adolphe arinaga akiza izamu rye.
Rayon Sports yabiteye imboni ibona ko bishobora kugorana itagize icyo ikora, isa n’iyiminjiriyemo agafu.
Musa Essenu wari wazonze ubwugarizi bwa Rwamagana City, yaje guhindukiza umunyezamu wayo Mazimpaka André, ku gitego yinjije akoresheje umutwe.
Iminota 45 y’igice cya mbere cyongeweho ibiri gusa cyarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Rwamagana City.
Igice cya kabiri nacyo cyatangiye amakipe yombi asatirana ariko uburyo bukomeye mu minota itanu ya mbere yacyo bwabonywe na Muhindo wa Rwamagana City.
Uko Rwamagana City yashakaga kwishyura igitego yatsinzwe, Rayon Sports na yo yakangukaga. Ku munota wa 52, André Onana yafashe icyemezo acenga ba myugariro b’iyi kipe yo mu Burasirazuba, ahereza umupira Paul Were atsinda igitego cya kabiri cya Murera.
Nyuma y’iki gitego, Rwamagana City yagerageje kugumana umupira kurusha Rayon Sports ibifashijwemo na Mbanza Joshua wari wagiyemo asimbuye mu gice cya Kabiri.
Ku munota wa 57, André Willy Onana yakorewe ikosa bigaragara ko yababaye cyane kuko yavuye mu kibuga acumbagira ariko nyuma y’iminota akigarukamo, imitima y’aba Rayon igaruka impembero.
Muri iyi minota kandi Mutijima Janvier yongeye kurema uburyo aha akazi Hakizimana Adolphe amutera undi mupira washoboraga kubyara igitego ariko ntiyahirwa.
Mu minota ya nyuma, Rwamagana City yakomeje kugumana imipira irusha Rayon Sports na yo yahinduye uburyo bwo gushaka igitego ari na ko yongeramo amaraso mashya mu minota ya nyuma.
André Onana yabonye igitego cya gatatu yifuzaga ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye.
Izindi mpinduka zabaye mu kibuga ni uko Mugisha François ‘Master’ yasimbuwe na Rafael Osaluwe ku munota wa 61, ku wa 83 Paul Were asimburwa na Tuyisenge Arséne mu gihe Rudasingwa Prince yafashe umwanya wa Mussa Essenu.
Nyuma y’izi mpinduka, Rayon Sports yatangiye gukoresha imipira yihuta igana imbere ibifashijwemo na Onana na Tuyisenge.
Mu minota ya nyuma Nishimwe Blaise yagiye mu kibuga asimbuye Ndekwe wari wafashije Rayon Sports gukina neza igice cya mbere mu kibuga hagati.
Impinduka ikomeye ikipe ya Rwamagana City yakoze ni ugukuramo Uwimana Emmanuel wasimbuwe na Mbanza Joshua wongereye imbaraga mu busatirizi bwayo.
Muri uyu mukino umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yakoresheje abakinnyi nk’umunyezamu Hakizimana Adolphe na myugariro w’ibumoso Muvandimwe Jean Marie Vianney bari bamaze igihe bafite imvune.
Yagize ati “Mwabibonye ari kugenda agarukana imbaraga kandi ku ruhande yakinagaho ni ho haturukaga imipira myinshi. Haba mu busatirizi no mu bwugarizi ndibaza y’uko bakoze ibyo basabwaga.’’
Umutoza wa Rwamagana City, Ruremesha Emmanuel, yavuze ko yatsinzwe n’ikipe imurusha kandi ko yatangiye shampiyona atiteguye neza.
Yakomeje ati “Twatinze kubona abakinnyi bacu baturutse mu mahanga, uwa nyuma twamubonye ejo, na we ntiyari yiteguye gukina. Nubwo bimeze gutyo ntitwakwirengagiza ko Rayon Sports ari ikipe iturusha. Twagerageje kwirwanaho ariko nta kundi.’’
Nyuma y’uyu mukino, Rutahizamu wa Rayon Sports Willy Essombe Onana ukomoka muri Cameroun n’Umutoza wayo wungirije Rwaka Claude batunguriwe muri stade bifurizwa isabukuru nziza y’amavuko.
Intsinzi Rayon Sports yabonye ni iya gatatu yikurikiranya mu gihe Rwamagana City itarabona inota na rimwe muri shampiyona, ibishyira mu kaga iyi kipe ko itikubise agashyi yamanuka itamaze kabiri mu cyiciro cya mbere.
Abakinyi Rayon Sports babanje mu kibuga: Hakizimana Adolphe, Mucyo Didier, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Mugisha François ‘Master’, Ndekwe Félix, Mbirizi Eric, Essenu Musa, Willy Onana na Paul Were.
Abakinyi ba Rwamagana City babanje mu kibuga: Mazimpaka André, Uwimana Emmanuel, Murangamirwa Serge, Mutijima Janvier, Mutangana Derick, Kubwimana Olivier, Uwayo Olivier, Ndimbumba Jordany, Kagaba Nicholas, Uwimbabazi Jean Paul na Muhindo Benson.
Amafoto: Jules Sendegeya



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!