Iyi myitozo yakoreshejwe n’Umutoza Haringingo Francis Christian n’abamwungirije barimo Nduwimana Pablo na Mwiseneza Djamal [Petit Jimmy] ushinzwe Kongerera abakinnyi Ingufu.
Abakinnyi bakoze imyitozo yabereye mu Nzove barimo abashya iyi kipe yaguze n’abayisanzwemo ariko b’Abanyarwanda. Abanyamahanga bayikinamo biteganyijwe ko bazasanga bagenzi babo mu minsi ya vuba.
Muri iyi myitozo hagaragayemo abakinnyi babarizwa mu Mujyi wa Kigali. Muri bo Myugariro Ngendahimana Eric ni we utakoranye na bagenzi be imyitozo kuko yasabye uruhushya ajya gukurikirana ibibazo by’umuryango.
Abandi bakinnyi biteganyijwe ko bazagera mu myitozo vuba nyuma yo kuva mu makipe y’ibihugu byabo aho bari mu mikino ya gicuti yo kwitegura imikino ya CHAN.
Mu myitozo ya Rayon Sports, Haringingo uyitoza yarebye urwego abakinnyi bariho nk’abantu bamaze igihe mu karuhuko.
Uyu Murundi yavuze ko abakinnyi batari hasi cyane ariko bataragera ku rwego rwo hejuru rwifuzwa.
Yagize ati “Abakinnyi twazanye nubwo batari mu makipe akomeye navuga ko ari abakinnyi bari hejuru. Ariko icyo mbona umuntu agomba gukora ni ugufasha buri wese ku giti cye kugira ngo ajye ku rwego rwiza.”
Haringingo yavuze ko afite icyizere cyo kwitwara neza no guhesha Rayon Sports ibikombe bikinirwa ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati “Intego zanjye ni ugutwara ibikombe byose. Kibe icya Shampiyona, kibe icy’Amahoro, byose nzabitwara. Mu mwaka ushize umuntu yagerageje gukora ibishoboka byose ariko habura gato.”
Haringingo yafashije Kiyovu Sports yahozemo mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2021/2022, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, inyuma ya APR FC yagize amanota 66.
Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi barimo Nishimwe Blaise bakiri muri Rayon Sports nubwo byashidikanywagaho ndetse hari amakuru yamwerekezaga muri APR FC.
Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki 19 Kanama 2022.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!