Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ukina mu bwugarizi, wari umaze igihe atumvikana na yo.
Nsabimana ni umwe mu bakinnyi batarakunze kwemera akarengane muri Gikundiro, aho rimwe na rimwe yahagarikaga imyitozo kubera kudahembwa no kumuberamo ibirarane.
Umwuka mubi hagati ye n’ubuyobozi yahozagaho igitutu, bwatumye adahabwa agaciro mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025/26, aho atigeze akinishwa ndetse rimwe na rimwe akirukanwa no ku myitozo.
Yasabye gutandukana n’iyi kipe bikomeza kwanga kuko na yo yamushinjaga guta akazi, afata umwanzuro wo kuyirega muri FERWAFA yifuza ko yarekurwa akishakira indi kipe.
Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, yamaze kurekurwa n’iyi kipe ndetse bivugwa ko ashobora kujya gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Libya.
Nsabimana Aimable yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports, ahakina umwaka w’imikino 2023/24 mu gihe mu mpeshyi ya 2024 yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!