Ku wa Gatatu, tariki 30 Mata 2024 nibwo Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere mu mateka, inyangiye Indahangarwa WFC ibitego 4-0.
Iyi kipe yahawe igikombe gusa ntiyagitindanye kuko mu gihe yakishimiraga cyatangiye kwangirika ako kanya (kiratandukana) bityo ntibagicyura kuko FERWAFA yabasabye kukiyisubiza ikazabazanira ikindi.
Gikundiro ivuga ko ibi atari ubwa mbere bibaye kuko no mu mwaka ushize ubwo yegukanaga Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ariko byagenze ubu ikaba itunze igikombe gisudiriye.
Mukandayisenga Jeannine ‘Kaboy’ ntiyahawe ishimwe ry’uwatsinze ibitego bitatu
Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy, ni we watsinze ibitego byose uko ari bine iyi kipe yanyagiye Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma.
Bisanzwe bizwi ko umukinnyi watsinze ibitego bitatu mu mukino ahabwa umupira bakinaga akawucyura nk’urwibutso gusa ntabwo ariko byagenze kuri Mukandayisenga.
Ubwo umukino wari urangiye, Ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC bwabajije FERWAFA impamvu batahaye Mukandayisenga umupira kandi yatsinze ibitego bitatu, busubizwa ko bitari byateguwe bityo bitari bukunde.
Byarangiye iyi kipe ihisemo guha rutahizamu wayo umupira kugira ngo atahane urwibutso rw’uko yatsinze ibitego bitatu mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Akandi gashya kagaragaye kuri uyu mukino, ni uko ubwo Rayon Sports yahawe igikombe kitari kumwe na sheki (Cheque) nk’uko bisanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!