00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yasinyishije umwishywa wa Emmanuel Adebayor

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 June 2020 saa 09:18
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Togo, Alex Harlley, akaba ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wabaye umukinnyi ukomeye i Burayi.

Aelx Harlley w’imyaka 27, yakiniye Las Vegas Lights FC yo mu USL Championship (icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika) mu gihe hari n’amakuru agaragaza ko nyuma yo kuva muri iyi kipe mu 2019, yerekeje muri Georgia Revolution FC yo mu cyiciro cya kane.

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Rayon Sports yagize iti “ Rayon Sports yasinyishije umugabo udasanzwe Alex Harlley. Uyu rutahizamu w’icyamamare wa Las Vegas Lights FC (ikipe yo muri USL) uzwi ku izina rya ’Magician of Togo’ ni we wa mbere usatira izamu ikipe y’Ubururu n’Umweru yizeye kuzagenderaho muri Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka utaha.”

Alex Harlley ni mwishywa wa Emmanuel Adebayor (umwana wa mushiki wa Adebayor) wabaye umukinnyi ukomeye muri Arsenal, Manchester City na Real Madrid zo ku mugabane w’u Burayi.

Rayon Sports yaherukaga gutangaza abakinnyi 10 bakiri bato izatiza andi makipe, yasinyishije kandi Niyonkuru Sadjat uvukana na Bizimana Djihad, we akaba yakiniraga Marines FC.

Alex Harlley yamaze gusinyira Rayon Sports
Mu mwaka ushize, Alex Harlley yakiniraga Georgia Revolution FC yo mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages