00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Esperanza, itangaza ibyo kugura abakinnyi bashya

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 16 June 2024 saa 04:00
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Motel Esperanza Bar & Restaurent yo kuzatera inkunga ikipe yabo y’abagore mu gihe cy’umwaka ushobora kongerwa mu gihe impande zombi zaba zibyemeranyijweho.

Aya masezerano yasinywe na Uwayezu Jean Fidèle ku ruhande rwa Rayon Sports, aho ku ruhande rwa Esperanza Sangwa Belly Kevin uyobora iyi moteli ari we washyize umukono kuri yo.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko gusinyana na Esperanza buzatuma ikipe y’abagore ibona ubushobozi bwo kugura abakinnyi beza bazayifasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.

Sangwa Bell Kevin we yatangaje ko bahisemo gukorana na Rayon Sports mu rwego rwo kubaha gahunda ya leta ndetse no gushyigikira ikipe bafana.

Yagize ati“Leta kuri ubu idukangurira guteza imbere abagore aho natwe twasanze ari byiza gushyigikira ikipe ya Rayon Sports y’abagore dore ko ari na yo kuri ubu iza ku isonga muri ruhago y’abagore mu Rwanda.”

Sangwa Kevin usanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports, yavuze baniteguye kwakira ikipe y’abagore mu gihe yaba ishatse gukora umwiherero aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwanavuze ko bushobora kujya buhohereza ikipe y’abagabo cyangwa abandi bashyitsi bayisuye.

Perezida wa Rayon Sports kandi yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko bakwiye kumenya ko ikipe yabo nta handi ikura atari muri bo bityo bakwiye kuyifasha. Yavuze ko amakipe bahanganye ku isoko ry’igura n’igurisha bo bafite ingengo y’imari ihoraho aho amafaranga bashaka bahita bayabona ako kanya.

Rayon Sports nyuma yo gusinyana amasezerano na Esperanza, yemeye ko izajya yambara iyi Moteri ku makabutura y’abagore, mu gihe izajyana inayamamaza ku mbuga nkoranyambaga zayo aho banakoresha abakinnyi batandukanye mu gusakaza iyi moteri iherereye i Gikondo.

Uwayezu Jean Fidèle yasinye amasezerano ku ruhande rwa Rayon Sports
Impande zombi zemeranyijwe kuzakorana neza
Aya masezerano afite agaciro k'umwaka umwe
Itangazamakuru ryari ryitabiriye iri sinywa ry'amasezerano
Nubwo amasezerano yarebaga ikipe y'abagore, byarangiye habajijwe ibya Rayon Sports y'abagabo
Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi bayo kuyiba hafi muri iki gihe cy'isoko ry'igura n'igurisha
Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports na we yari Esperanza
Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben ni we wari umusangiza w'amagambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages