00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yashyizeho abagize komisiyo enye, Gakwaya Olivier agirwa Umuvugizi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 December 2025 saa 07:49
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports bwashyizeho komisiyo enye zirimo iy’imiyoborere, iya tekiniki, iy’umutungo n’iy’amategeko, mu gihe Gakwaya Olivier yagizwe Umuvugizi wayo.

Ni ubuyobozi bushya bwatangajwe na Perezida w’inzibacyuho ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, binyuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025.

Komisiyo y’Imiyoborere n’Ubukangurambaga ya Rayon Sports izakora mu mezi atatu komite yayo yahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), iyobowe na Musabyimana Jean Baptiste.

Uyu azakorana na Dr. Rwagacondo Emile Claude, Dr. Uwiragiye Norbert, Ignas Havugiyaremye, Kabagema Vivens, Muhizi Sued, Runigababisha Mike na Ahishakiye Phias.

Komisiyo ya Tekinike iyobowe na Olivier Gakwaya, akaba ari kumwe na Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis, Kamali Gustave, Murangwa Eugene, Amri Jean Paul na Dr. Uwimana François Xavier.

Gakwaya kandi yagizwe Umuvugizi mushya wa Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho.

Komisiyo y’Umutungo iyobowe na José Akayezu irimo Nkundimana Jean Felix, Rukundo Patrick, Byiringiro Bernard, Habyarimana Straton, Ndikumukiza Revelien, Kabiligi Yussuf na Nshimyabarezi Abraham.

Komisiyo y’Amategeko iyobowe na Nubumwe J.Bosco akazaba ari kumwe na Ntagengwa Vital, Minani Faustin, Ndikumana Vincent, Mana Jean Paul na Yvette Ingabire.

Aba bayobozi bahawe inshingano mu gihe Gikundiro iri ku mwanya wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, iri kwitegura gukina na Musanze FC, ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yashyizeho abayobozi bazafasha Komite yayo mu gihe cy'inzibacyuho
Gakwaya Olivier yagizwe Umuvugizi wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages