00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yabonye arenga Miliyoni 50 Frw mbere y’umukino na APR FC

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 6 December 2024 saa 07:34
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yatangarije itangazamakuru n’abanyarwanda muri rusange ko bageze kure imyiteguro y’umukino ukomeye bafitanye na mukeba APR FC, aho kimwe mu byo bishimira ari amafaranga bakuye mu baterankunga b’uyu mukino.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko bateguye ikiganiro n’itangazamakuru mbere yo gukina na APR FC kubera ko uyu mukino bawufata nk’udasanzwe, aho bizeye ko nyuma y’imyaka itanu biteguye guha ubutumwa mukeba wabo w’ibihe byose.

Iyi kipe ikaba yemeje ko yamaze kubona hafi Miliyoni 50 avuye mu baterankunga b’umukino ifitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.

Ni amafaranga yavuye mu baterankunga barimo Action College, SKOL basanzwe bafatanya, Forzza, MySol, MTN Momo, Ikubire Lotto, na Ingufu Gin.

Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports Muvunyi Paul, yatangaje ko abantu barenga ibihumbi 35 ari bo bamaze kugura amatike y’umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu.

Mu matike amaze kugurwa, harimo agera ku bihumbi 12 yaguzwe mu cyiciro cya Rayon Fan, aho abafana ba Rayon Sports bazaba bicaye hamwe muri Stade Amahoro.

Rayon Sports yatangaje ko ku munota wa 24 w’umukino izakiriramo APR FC Abanyarwanda bazaba bari muri Stade Amahoro bazahagurukira rimwe bagakomera amashyi Perezida Paul Kagame, bamushimira ko yahaye u Rwanda Stade nziza iri ku rwego rwo hejuru.

Uretse Miliyoni 50 Rayon Sports yakuye mu baterankunga, biteganyijwe ko nta gihindutse yanabona 173 500 000 Frw izakura mu matike y’umukino.

Kuri Derby yo ku wa Gatandatu hazafatwa umunota wo gushimira Perezida Kagame kubera Stade yubakiye Abanyarwanda
Stade Amahoro izakira Derby ni imwe mu nziza kuri uyu mugabane
Cynthia Ingabire uyobora Action College yavuze ko hari udushya bateguriye abazitabira Derby
MTN Momo na yo izatanga Miliyoni ku mufana uzatera penaliti neza
Claude Mushimire yatangaje ko hari n'abandi baterankunga bagitegereje ku mukino wa Derby
Twagirayezu Thaddée Perezida wa Rayon Sports na we yashimangiye ko ikipe ye yiteguye kwitwara neza kuri Derby

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .