00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yanyagiye SEC, APR FC na Police FC nazo zakomeje

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 18 June 2015 saa 09:22
Yasuwe :

Rayon Sports yanyagiye SEC yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 6-0 ibona itike ya ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro kimwe na APR FC yatsinze Bugesera naho Police FC isezerera Sunrise.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye ku Kicukiro cyarangiye Rayon Sports yasezerewe mu 2014 muri ¼ cy’irangiza na APR FC inyagiye SEC ibitego 3-0 bya kapiteni Ndayisenga Fuad na bibiri bya Kwizera Pierre.

Kwizera wageze muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona yafunguye igice cya kabiri atsinda igitego cyakurikiwe n’ibya Imanishimwe Djabel na Peter Otema babona itike ya ¼ cy’irangiza aho bazahura na Etincelles yaherukaga gutsinda ibitego 4-0 i Muhanga muri shampiyona.

Ku kibuga cya FERWAFA, APR FC yatsinze Bugesera ibitego 4-0 bya Rwatubyaye Abdul yatsindishije umutwe, Ndahinduka Michel kuri penaliti, ibindi bitsindwa na Rugwiro Herve na Bigirimana Issa. APR FC izahura na Gicumbi muri ¼ cy’irangiza.

Police FC yabaye iya gatatu muri shampiyona, itsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na APR FC, yabonye itike itsinze Sunrise yabaye iya kane ibitego 2-1.

Habyarimana Innocent yatsinze igitego cya mbere cya Police FC cyishyuwe na Bonane Jean d’Amour maze Police FC ibona itike ku gitego cya Nshuti Idesbald.

Uko amakipe azahura muri ¼ cy’irangiza

Ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2015

APR FC vs Gicumbi FC

Rayon Sport vs Etincelles FC

Isonga FC vs Espoir FC

Police FC vs Kiyovu Sports

Muri ½ cy’irangiza

Kuwa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2015 (umukino ubanza)

APR FC v Gicumbi FC VS Police FC v Kiyovu Sports

Rayon Sport v Etincelles FC VS Isonga FC v Espoir FC

Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages