Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, ni bwo Gikundiro yagaragaje imyambaro izakoresha ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Mu kuwumurika yifashishije abakinnyi bayo bashya ndetse n’abakobwa b’uburanga, yerekana umwambaro wo mu rugo uri mu ibara ry’ubururu yaba ku mupira no ku itabutura.
Ibirango by’abaterankunga bayo bayobowe na Banki ya Kigali iri mu gatuza, hejuru yayo hakaba uwakoze umwambaro n’ikirango cya Rayon Sports, Jayrutty na yo ikaba ku rutugu. Ibirango biri mu ibara ry’umweru.
Umwambaro wo hanze uri mu ibara ry’umweru, ukagira ibirango by’ubururu, gusa ikirango cya Umbro cyo kikaba umukara. Umwambaro wa gatatu wo uri mu bururu bw’ikirere n’ibirago by’ubururu.
Rayon Sports yamuritse uyu mwambaro mu gihe iri kwitegura umukino w’ijionjora rya mbere uzayihuza na Panthère Sportive du Ndé, uzabera muri Cameroun ku itariki ya 4 Nzeri 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!