00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yakoreye ’Remontada’ kuri AS Kigali yayibanje ibitego bibiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 May 2024 saa 06:25
Yasuwe :

Rayon Sports yari yabanjwe ibitego bibiri, yatsinze AS Kigali 4-2 mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi 2024.

AS Kigali yari imaze iminsi yarongeye guhagarika imyitozo kubera kudahembwa, ni yo yinjiye mu mukino kare, ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Iyabivuze Osée ku mupira watakajwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 18.

Abanyamujyi bashobora gutsinda igitego cya kabiri kuri penaliti yabonetse nyuma y’iminota icyenda, ariko Shabani Hussein Tchabalala wabanje kuyima Ishimwe Fiston, ayiteye ikurwamo na Khadime Ndiaye.

Umunyezamu wa Rayon Sports ntiyashimwe kabiri kuko ku munota wa 34, yitsinze igitego ubwo yakinaga nabi umupira yari aherejwe na Nsabimana Aimable wari ahagana muri koruneri.

Uyu Munya-Sénégal yahise asimburwa na Simon Tamale kuko yagonze igiti cy’izamu ubwo yari akurikiye umupira ashaka kuwuhagarika, ariko bikaba iby’ubusa.

Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, Rayon Sports yari yanze gucika intege, yabonye igitego cyatsinzwe na Charles Bbaale nyuma y’akazi kakozwe na Iradukunda Pascal.

Nyuma yo gusimbuza Kanamugire Roger wakomeretse ku mutwe, umwanya we ugafatwa na Mugisha François ’Master’ igice cya kabiri kigitangira, Charles Bbaale yishyuye ku munota wa 53, atsinze n’umutwe ku mupira wahinduwe na Iraguha Hadji.

Nyuma y’iminota itatu, Bishira Latif yasifuwe ikosa yakoreye kuri Iradukunda Pascal inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ntiyabyemeranywaho na Mukansanga Salima wari uyoboye umukino, anamuha ikarita y’umuhondo.

Muhire Kevin yabyaje umusaruro aya mahirwa, atera umupira uteretse Hakizimana Adolphe yabonye ujya mu izamu rya AS Kigali. Bibaye 3-2.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, Simon Tamale atabara Gikundiro aho yakuyemo umupira watwe na Tchabalala, akawushyira muri koruneri.

Paul Gomis yaguye mu rubuga rw’amahina mu minota y’inyongera, nyuma yo gusiga gato Ishimwe Saleh na Bishira Latif, Umusifuzi Mukasanga Salima atanga penaliti, ariko akaba ntiyumvikanye na Bwiriza Nonati wari ku ruhande, wavugaga ko uyu mukinnyi wo hagati wa AS Kigali yateye umupira.

Byarangiye Mukansanga ahagaze ku cyemezo cye nubwo yari inyuma nka metero umunani y’aho ikosa ryabereye, abakinnyi ba Rayon Sports bayirekera Umunya-Sénégal Gomis Alon Paul watsinze igitego cya kabiri yambaye umwambaro wayo, icya mbere muri Shampiyona yatangiye gukina muri Mutarama.

Umukino warangiye Gikundiro yatsinze ibitego 4-2, igira amanota 57 ku mwanya wa kabiri, irushwa 10 na APR FC yamaze kwegukana Shampiyona. Gikundiro izasoza umwaka w’imikino isura Kiyovu Sports.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 42.

Mu wundi mukino wabaye, i Huye, Mukura VS yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 birimo icy’Umunyezamu Nicolas Sebwato umaze kugeza ibitego bibiri muri Shampiyona.

Ntirushwa Aimé ashoreye umupira mu gihe yari akurikiwe na Muhire Kevin
AS Kigali yayoboye umukino hakiri kare, ubwo Khadime Ndiaye yari amaze kwitsinda igitego cyayo cya kabiri mu minota 34
Akayezu Jean de Dieu aterana umupira Ishimwe Ganijuru Elie
Tchabalala yahushije penaliti muri uyu mukino
Iradukunda Pascal ahindura umupira imbere y'izamu rya AS Kigali
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, na bagenzi be bishimira igitego yatsinze kuri coup-franc
Abakinnyi ba Rayon Sports bongeye kwishimira igitego bicara hasi
Alon Paul Gomis yashimiwe na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cya kane kuri penaliti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages