Ni ibihano FIFA yari yashyiriyeho iyi kipe kuva ku wa 17 Werurwe uyu mwaka, nyuma y’uko yatsinzwe ikirego yarezwemo n’uyu Munya-Mali ukina mu kibuga hagati.
FIFA yari yabanje kumenyesha Rayon Sports ko igomba kwishyura Daffé mu gihe kitarenze iminsi 45, ntiyabikora, imenyeshwa ko mu gihe itarakemura icyo kibazo izongera kwandikisha abakinnyi bashya yaguze muri Mutarama 2028.
Mu kwitegura umwaka w’imikino mushya wa 2026/27, aho kuri ubu yamaze kugura abakinnyi 10 bashya, Rayon Sports yahisemo gukemura ikibazo cya Daffé bwangu, yishyura miliyoni 23 Frw yasabwaga.
Daffé yaguzwe na Rayon Sports muri Mutarama 2025, asezererwa mu mpeshyi y’uwo mwaka w’imikino agifite amasezerano.
Kuri uyu wa 2 Nyakanga 2026, FIFA yemenyesheje FERWAFA ko Gikundiro yamaze gukemura ikibazo yari ifitanye n’uyu Munya-Mali, bityo na yo ikwiye kuyikomorera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!