00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports ntiyumva uko yatakaje hafi ½ cya miliyoni 107 Frw yinjije ikina na APR FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 May 2026 saa 01:58
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yagaragarije FERWAFA ko hakiri ikibazo cyo kwakirira imikino muri Stade Amahoro, aho ku mukino wayihuje na APR FC bishyuje miliyoni 107 Frw ku bafana binjiye, ariko arenga miliyoni 50 Frw yose ajya mu kigo cya QA gishinzwe gucunga iyi stade.

Ibi yabitangarije Inteko Rusange Idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yateranye kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026.

Mu kugaragaza raporo y’imikoreshereze y’umutungo wa FERWAFA mu mwaka wa 2025, byagaragaye ko ku mafaranga yinjiye bivuye ku matike yishyujwe ku bibuga yavuye kuri miliyoni 62,8 Frw mu 2024 agera kuri miliyoni 136,8 Frw mu 2025.

Murenzi yavuze ko aya mafaranga yakwiyongera haramutse habayeho kugena neza uburyo bwo kugabana amafaranga aba yinjiye, atanga urugero ku mukino bakiriyemo APR FC ku Munsi wa 29 wa BK Pro League.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, aho Rayon Sports yifuzaga kwinjiza arenga miliyoni 100 Frw, aho kuba miliyoni 67 Frw yinjiza iyo yakiriye uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium.

Murenzi yagize ati “Umukino duheruka kwakiramo APR FC muri Stade Amahoro twinjije miliyoni 107 Frw, ariko hafi 1/2 cyagiye muri QA, hafi miliyoni 50 Frw. Ni ikibazo kitugoye, kandi murabizi amakipe menshi akura amafaranga ku bibuga.”

“Mu mibare yacu twakoze, iyo umukino tuwutwara muri Kigali Pelé Stadium twari kwinjiza miliyoni 67 Frw, muri Stade Amahoro twinjiza miliyoni 52 Frw, kandi hamwe hinjira abafana 7000 ahandi ari ibihumbi 40.”

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko nabo nta bushobozi babifiteho kuko ucunga stade yahawe isoko na Minisiteri ya Siporo, ariko bazakomeza gukora ubuvugizi, kuko na bo bagira igihombo iyo bahakiniye imikino y’Ikipe y’u Rwanda cyangwa andi marushanwa nk’Igikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports bikanyanganya igitego 1-1 muri shampiyona, Gikundiro yahuye n’ikibazo cy’imigurishirize y’amatike, bivugwa ko yayiteye igihombo gikabije.

Murenzi Abdallah yagaragarije FERWAFA ko kwakirira imikino muri Stade Amahoro biteza igihombo gikabije
Ibigo byishyuza amatike ku bibiga bishinjwa kuryamira amakipe ku mafaranga yinjiye
Perezida wa FERWAFA yerekanye ko iyo bakiriye imikino muri Stade Amahoro basigara mu bihombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages