Bassane wari umaze igihe kitageze ku byumweru bibiri avuye mu bindi bihano, ntiyagaragaye mu bakinnyi Rayon Sports yifashishije ubwo iheruka gutsinda Marine FC ibitego 2-1 ku wa Gatandatu.
Ni mu gihe Yannick Bangala yari mu basimbura kuri uwo mukino, ariko akaba atarigeze akoreshwa ndetse amakuru avuga ko yanze kujya mu kibuga mu minota ya nyuma, avuga ko hasigaye iminota mike.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yemereye IGIHE ko aba bakinnyi bombi bamaze guhagarikwa.
Ati “Ni ko bimeze. Bahagaritswe kubera imyitwarire mibi. Bassane yongeye, yasibye imyitozo yo ku wa Gatandatu. Yannick Bangala na we yasuzuguye umutoza ku mukino wa Marine FC.”
Gakwaya yongeyeho ko Umutoza Haringingo Francis ari we wasabye ko aba bakinnyi bahanwa, bityo ari we uzagena igihe ibihano byabo bizamara.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Kabiri aho izakira Gorilla FC mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro. Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!