00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaguze umunyezamu w’Umunya-Cameroun

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2026 saa 12:57
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umunyezamu Dande Junior wakiniraga Ikipe ya Canon Sportif de Yaoundé y’iwabo muri Cameroun.

Uyu munyezamu w’imyaka 28, yakiniye kandi amakipe arimo AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rayon Sports imaze iminsi mu biganiro n’umunyezamu Kwizera Olivier kugira ngo yongere amasezerano ndetse ubuyobozi bwayo buvuga ko biri mu nzira nziza.

Iyi kipe ifite gahunda yo kugira abanyezamu bane, isanganywe Umunya-Mali Drissa Kouyaté ugifite amasezerano y’umwaka umwe ndetse na Mugisha Yves.

Gikundiro yifuza gutandukana n’uyu munyezamu w’umunyamahanga utaragize ibihe byiza mu mwaka ayimazemo aho yakinnye imikino mbarwa nubwo agurwa yari yiteweho kuba umunyezamu wa mbere.

Dande Junior yabaye umukinnyi wa 13 mushya uguzwe na Rayon Sports muri iyi mpeshyi aho barindwi muri abo ari abanyamahanga.

Abo ni rutahizamu Boris Gbenou na myugariro Charles Tchaplaou bo muri Centrafrique, myugariro Abbel Matumona wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na rutahizamu wo ku mpande Antonio Atisso Kodjo wo muri Bénin.

Hari kandi Umunya-Mali Issa Djiguiba ukina hagati asatira, Umunya-Niger Ibrahim Djingarey ukina imbere ya ba myugariro n’Umurundi Muderi Akbar ukina hagati mu kibuga.

Ni mu gihe Abanyarwanda ari Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC, Muhoza Daniel wavuye muri Etoile de l’Est, Ndikumana Fabio na Nizeyimana Mubaraka bavuye muri Marine FC ndetse na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.

Dande Junior ni umunyezamu mushya wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages