Uyu munyezamu w’imyaka 28, yakiniye kandi amakipe arimo AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rayon Sports imaze iminsi mu biganiro n’umunyezamu Kwizera Olivier kugira ngo yongere amasezerano ndetse ubuyobozi bwayo buvuga ko biri mu nzira nziza.
Iyi kipe ifite gahunda yo kugira abanyezamu bane, isanganywe Umunya-Mali Drissa Kouyaté ugifite amasezerano y’umwaka umwe ndetse na Mugisha Yves.
Gikundiro yifuza gutandukana n’uyu munyezamu w’umunyamahanga utaragize ibihe byiza mu mwaka ayimazemo aho yakinnye imikino mbarwa nubwo agurwa yari yiteweho kuba umunyezamu wa mbere.
Dande Junior yabaye umukinnyi wa 13 mushya uguzwe na Rayon Sports muri iyi mpeshyi aho barindwi muri abo ari abanyamahanga.
Abo ni rutahizamu Boris Gbenou na myugariro Charles Tchaplaou bo muri Centrafrique, myugariro Abbel Matumona wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na rutahizamu wo ku mpande Antonio Atisso Kodjo wo muri Bénin.
Hari kandi Umunya-Mali Issa Djiguiba ukina hagati asatira, Umunya-Niger Ibrahim Djingarey ukina imbere ya ba myugariro n’Umurundi Muderi Akbar ukina hagati mu kibuga.
Ni mu gihe Abanyarwanda ari Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC, Muhoza Daniel wavuye muri Etoile de l’Est, Ndikumana Fabio na Nizeyimana Mubaraka bavuye muri Marine FC ndetse na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!