Uyu mukinnyi w’Umunye-Congo ukina mu mutima w’ubwugarizi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, uyu mukinnyi yagize "Nitwa Matumona, ndi umukinnyi mushya wa Rayon Sports. Murakoze cyane."
Abbel Matumona yari amaze umwaka umwe akinira Amagaju FC yagezemo mu mpeshyi ya 2025 aho yari ayabereye kapiteni wungirije.
Yabaye umukinnyi wa kane mushya Gikundiro itangaje kuva ku wa Gatanu nyuma ya Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.
Igurwa rya Matumona na Nshutinziza Didier rishobora gusiga hari umukinnyi umwe cyangwa babiri basohotse muri Rayon Sports hagati ya Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani Tshilembi na Bayisenge Emery, bose bakina mu mutima w’ubwugarizi ariko bakaba barasoje amasezerano.
Rushema Chris umaze umwaka umwe ageze muri Gikundiro, avuye muri Mukura VS, ni we mukinnyi rukumbi wo hagati mu bwugarizi ugifite amasezerano mu bayisanzwemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!