Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, ni bwo Rayon Sports yifashishije imbuga nkoranyambaga za yo itangaza ko yungutse umukinnyi mushya.
Uyu mukinnyi wabaye uwa 10 uguzwe muri iri soko ry’abakinnyi, ni umwe mu bazongera imbaraga muri Rayon Sports by’umwihariko mu kibuga hagati, aho asanzwe akina.
Ibrahim Djingarey wakiniraga US Gendarmerie Nationale ni umwe mu bakinnyi bari kuzamuka neza b’Abanya-Niger, dore ko no mu 2025 yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Les Ménas.
Uyu mukinnyi uguzwe muri Rayon Sports azahanganira umwanya n’abarimo Richard Ndayishimiye utarongererwa amasezerano na Nisingizwe Christian na Ndikumana Fabio na bo bashya.
Ageze muri Rayon Sports asangamo abandi bakinnyi bashya baherutse kugurwa. Abo ni Atisso Kodjo wo muri Togo, Nizeyimana Mubarak, Nkundimana Fabio, Charles Tchouplaou, Matumona Kanda Abbel, Nisingizwe Christian, Nshuti Didier, Muhoza Daniel na Ndayishimiye Didier.
Gikundiro ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, izawukinamo amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup na CAF Confederation Cup. Aya yiyongera mu marushanwa y’imbere mu Gihugu arimo BK Pro League yifuza kwegukana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!