00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano yari yafatiwe na FERWAFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 February 2020 saa 08:14
Yasuwe :

Komisiyo y’Ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kugabanya ibihano Komite Nyobozi ya FERWAFA yari yahaye Rayon Sports kubera ko ititabiriye Irushanwa ry’Ubutwari ryakinwe kuva tariki ya 25 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2020.

Habura umunsi umwe ngo iri rushanwa ritangire nibwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko butazarikina kuko bwangiwe gukoresha abakinnyi bose barimo n’abatarabona ibyangombwa.

Kiyovu Sports yabaye iya gatanu mu mwaka ushize w’imikino, ni yo yasimbuye Rayon Sports yatwaye Shampiyona, muri iri rushanwa rihuza amakipe ane ya mbere; uyu mwaka ryegukanywe na APR FC.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 8 Gashyantare 2020, nibwo FERWAFA yatangaje ko yahanishije Rayon Sports kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu mwaka utaha wa 2021, kudakina imikino ya gicuti mu Rwanda no hanze mu gihe cy’umwaka no kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw.

Kuri uwo mugoroba, Rayon Sports yahise ikora inama y’igitaraganya kugira ngo yige icyakorwa kuri ibi bihano bya FERWAFA ndetse ku wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020, yatanze ubujurire muri iri shyirahamwe nyuma y’uko ubuyobozi bwayo bugaragaje ko ibihano bwafatiwe atari ibyo kwihanganira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020, Akanama k’Ubujurire muri FERWAFA gakuriwe na Kajangwe Joseph, kateranye gafata icyemezo cyo kugabanya ibihano byahawe Rayon Sports.

Imyanzuro yako ivuga ko Rayon Sports izishyura amande y’ibihumbi 300 Frw nk’uko byari byemejwe na Komite Nyobozi ya FERWAFA.

Kemeje ko Rayon Sports ikurirwaho ibihano byo kutitabira Irushanwa ry’Ubutwari mu 2021 ndetse ko igabanyirizwa ibihano yari yafatiwe byo kudakina imikino ya gicuti haba mu Rwanda no hanze, bikava ku mwaka umwe bikaba ukwezi kumwe ndetse nabwo ibi bihano bikareba imikino ya gicuti y’imbere mu gihugu gusa.

Rayon Sports ya kabiri muri Shampiyona n’amanota 41, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere; iri kwitegura umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona izakiramo Sunrise FC ku Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2020.

Ibihano Rayon Sports yari yahawe na FERWAFA byagabanyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .