00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 April 2026 saa 06:41
Yasuwe :

Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya (Amafoto na Video)

Rayon Sports WFC yatsinze Muhazi United WFC igitego 1-0 yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Uyu mukino wa nyuma wabereye mu Nzove ku Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026. Gikundiro yawugiyemo yizeye kwegukana igikombe kuko Police ya kabiri yasabwaga gutsinda ku kiyuranyo cy’ibitego byinshi cyane.

Ni umukino watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana bityo n’uburyo bw’ibitego bukaba buke.

Mu minota 30 Rayon Sports yatangiye kugerageza gutera imipira ya kure binyuze kuri Nguema Odette.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Muhazi yakomeje gukina yugarira cyane ari na ko Rayon Sports isatira ariko igitego cyabuze.

Mu minota 65, Gikundiro Scholastique na we yatangiye guterera imipira hanze y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Usanase Djamila akamubera ibamba.

Ku munota wa 70 Gikundiro yongeye kugerageza ishoti rya kure, birakunda atsinda igitego cya mbere.

Mu minota ya nyuma, umukino watuje wongera gukinirwa cyane mu kibuga hagati.

Umukino warangiye Rayon Sports WFC yatsinze Muhazi United igitego 1-0, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikuranya.

Muri uyu mwaka ibihembo byarazamuwe bityo Rayon Sports ya mbere yahembwe miliyoni 20 Frw, Police WFC ya kabiri ihabwa miliyoni 15 Frw, iya gatatu ihabwa miliyoni 10 Frw, iya kane ihabwa miliyoni 8 Frw, iya gatanu ihabwa miliyoni 6 Frw, mu gihe iya gatandatu yahawe miliyoni 4 Frw.

Nyuma yo kwegukana igikombe, Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yishimiye iki gikombe cyane.

Ati “Urugamba ntabwo rwari rworoshye mwabonye ko twasoje twegeranye na Police WFC cyane. Ni ibyishimo kuri twese mu bakinnyi, abafana n’abayobozi.”

“Kongera ibihembo byaduteye imbaraga cyane, buriya icya mbere ni agaciro kazamuwe tunashimira FERWAFA cyane.”

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko miliyoni 20 Frw bahembwe azifashishwa mu kubaka ikipe izahatana muri CECAFA izabera mu Rwanda.

Ati “Ubu tugiye kubaka ikipe izahatana muri CECAFA no muri Champions League ndetse izanatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda. Umwaka ushize byaratugoye twakoze urugendo rurerure, ubu rero amarushanwa azabera iwacu, tugiye kongeramo imbaraga ku buryo tuzerekana ko abakobwa bacu bagera mu matsinda.”

Rayon Sports WFC mbere yo gutangira umukino
Muhazi United WFC mbere yo gutangira umukino
Abafana bari benshi mu Nzove
Gikundiro Scholastique na Mukeshimana Dorothee bishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon bishimira igitego
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yitabiriye uyu mukino
Nibagirwe Sifa Gloria wabaye Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu igihe kinini ni we wazanye igikombe
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yitegura kwambita umudali Gikundiro Scholastique
Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bambikwa imidali
Rayon Sports yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Amafoto: Habyaimana Raoul
Video: Bizimana Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages