Uyu mukino watangiye ku masaha abandi baba bagiye ku meza, saa Sita zirenzeho iminota mike, wahiriye Gikundiro yahise iwubonamo ibitego bibiri byihuse mu minota 16 gusa.
Icya mbere cyinjijwe na Mukandayisenga Jeannine ’Kaboy’ nyuma yo kurusha imbaraga Mushimiyimana Marie Claire, ageze mu rubuga rw’amahina aroba Umunyezamu Iradukunda Gisèle akoresheje amano. Hari inyuma y’umupira muremure watewe imbere na Mukantaganira Jocelyne.
Igitego cya kabiri cyabonetse nyuma y’iminota itatu, ku wa 16, na cyo cyatsinzwe na Mukandayisenga, ariko noneho ku mupira wahinduwe na Mary Chavinda Gibi.
Byashobokaga ko iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru itsinda igitego cya gatatu nyuma yaho, ariko Nibagwire Libellée atera ishoti ryasubijwe inyuma n’igiti cy’izamu mu gihe hari n’ubundi buryo bwasubijwe inyuma na Irankunda Gisèle.
Mukandayisenga bagenzi be bita "Kaboy", yongeye kwiyerekana ku munota wa 53, atsinda umupira wahinduwe na Mary Chavinda, ndetse ashimangira ko ari we mukinnyi w’umunsi ubwo yatsindaga igitego cya kane ku munota wa 65, aho yatwaye umupira Mushimiyimana, Umunyezamu Iradukunda asohotse ntiyabasha kumuhagarika.
Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma isezereye AS Kigali yari yayitwaye iki gikombe mu mwaka ushize, yakomeje kwiharira umukino, ariko noneho igorwa n’Umunyezamu Muhimpundu Diane wasimbuye hakijyamo igitego cya kane.
Iminota 90 yarangiye Gikundiro yatsinze ibitego 4-0, yegukana Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, cyiyongereye ku cya Shamppiyona yegukanye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na AS Kigali WFC yatsinze Fatima WFC ibitego 4-1 mu mukino wabereye ku Mumena.
Amafoto ya IGIHE: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!