00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports y’Abagore yabonye intsinzi ya mbere muri CECAFA ikomeje kubera i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 August 2026 saa 06:45
Yasuwe :

Rayon Sports y’Abagore yabonye intsinzi ya mbere muri CECAFA nyuma yo gutsinda Denden FC yo muri Eritrea ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru.

Ni umukino Gikundiro yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere kuguma mu irushanwa, cyane ko uwa mbere yari yanganyije na Mafunzo FC ubusa ku busa.

Rayon Sports yatangiye umukimo neza cyane, bidatinze ku munota wa 15 Uwihirwe Régine afungura amazamu.

Gikundiro yahise yongera izamuka yihuta, Ukwinkunda Jeannette atera umupira muremure, umunyezamu Yosura Sied ananirwa kuwufata ngo awukomeze, Rayon ibona igitego cya kabiri, ku munota wa 16.

Denden yakomeje kurushwa bikomeye cyane ko no kugera imbere y’izamu rya Ndakimana Angeline.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Denden FC ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo ariko Denden yari yatangiye gutinyuka no guhusha uburyo bw’ibitego butandukanye.

Mu minota 65, abarimo Gikundiro Scholastique na Niyonshuti Emerance batangiye kugerageza amashoti bari hanze y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu akababera ibamba.

Rayon Sports yari yakomeje gusatira cyane yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 92, ku mupira wazamukanywe na Umwali Uwase bakunze kwita Dudja na Emerance wawuhinduye imbere y’izamu usanga Ishimwe Mizero Evelyne akina n’umutwe atsinda igitego cya gatatu.

Umukino warangiye Rayon Sports WFC yatsinze Denden FC ibitego 3-0 ibona intsinzi ya mbere muri iri rushanwa, igira amanota ane biyishyira ku mwanya wa kabiri mu Itsinda A.

Umukino usoza amatsinda, Rayon Sports ifite akazi gakomeye ko kuzatsinda Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo kugira ngo yizere gukomeza muri ½. Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri, saa 16:00.

Abakinnyi Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Denden FC yabanje mu kibuga
Uwihirwe Regine watsinze igitego cya mbere ahanganiye umupira
Niyonshuti Emerance yagize umukino mwiza cyane
Mukantaganira Joselyne ahindura umupira
Umunyezamu wa Denden FC, Yosura Sied atera umupira imbere
Uko igitego cya kabiri cyagiye mu izamu
Ukwinkunda Jeannette yatsinze igitego cya kabiri
Ukwinkunda Jeannette nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Visi Perezida wa Mbere wa FERWAFA, Mugisha Richard akurikiye umukino
Rutahizamu Junior Kameni ni umwe mu bitabiriye uyu mukino
Rayon Sports y'Abagabo yagiye gushyigikira iy'abagore
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yitabiriye uyu mukino
Abafana ba Rayon bari bitabiriye
Mu gice cya kabiri, Denden FC yagerageje gusatira
Ishimwe Mizero Evelyne na Niyonshuti Emerance bishimira igitego cya gatatu

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages