Ni umukino wo mu Itsinda A wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, ari na bwo iri rushanwa ryatangiye kubera mu Rwanda.
Wari umukino watangiye ubwitabire ku bafana buri hasi, ariko uko imikinota yigiraga imbere, bakomeza kwiyongera kugeza ubwo Rayon Sports WFC yakiniraga iwayo yari ifite abafana bayiri inyuma.
Uyu mukino ntiwari mwiza mu ntangiriro zawo, kuko abakinnyi ba Rayon Sports bahuzagurikaga cyane, ari na ko batakaza imipira myinshi by’umwihariko mu kibuga hagati. Ku mpande zombi hari amakosa menshi no kurenza umupira cyane.
Rayon Sports yari ifite ibyuho mu ikipe yabanje mu kibuga, aho byagaragaye ko Umwari Uwase Dudja, yagize intege nke ku ruhande rw’ibumoso, cyane ko asanzwe abanza hanze akagaragaza imbaraga iyo asimbuye.
Uwanyirigira Sifa yashyizwe ku ruhande rw’ibumoso yugarira, ajyana mu kibuga na Ihirwe Régine na we usanzwe awukinaho, ariko ashyirwa ku mwanya wa rutahizamu.
Mu gice cya kabiri, Umutoza Mukuru yibutse ibitereko yasheshe, ashyira mu kibuga abarimo Ukwikunda Jeannette akuramo Uwanyirigira, ikipe ibona gukina neza mu minota 15 ya nyuma.
Gikundiro Scholastique yari yakinishijwe mu kibuga hagati ariko afasha ba myugariro, aho gufasha ba rutahizamu nk’uko bisanzwe bikorwa, bituma Odette Nguema wari ku mwanya wa rutahizamu abura imipira.
Undi mukinnyi wahinduye ibintu ni Mukeshimana Dorothée wafashije ba rutahizamu ba Rayon Sports kujya babona amahirwe imbere y’izamu, harimo uburyo bubiri bw’igitego bwa Mizero Evelyne wasimbuye bwabonetse ku munota wa 88, n’ubwo ku munota wa 90 bwakubise umutambiko w’izamu.
Rayon Sports WFC yirangayeho kuri uyu mukino, dore ko Umutoza wa Mafunzo SC, Rosen Ilukov, n’umwungiriza we barimo batoreza mu bafana kubera ikibazo cy’ibyangombwa, bibemerera gutoza uyu mukino batari bafite.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Rwaka yavuze ku mikinire ye agaragaza ko abakinnyi bari ku gitutu cyo gukina n’ikipe batazi.
Ati “Twaje tuzi ko uza kuba ari umukino utoroshye by’umwihariko mu ntangiriro z’irushanwa. Habayeho igitutu bituma bigenda nk’uko tutabyifuje, ariko tuzakosora amakosa mu mukino utaha.”
Rayon Sports WFC yari ikeneye imikino ya gicuti ihagije mbere yo gukina iri rushanwa, bigaragara ko abakinnyi bayo bakeneye kumenyerana kugira ngo bazitware neza babe barenga amatsinda.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi ni uwa Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, yatsinze Denden FC yo muri Eritrea ibitego 3-0, ihita iyobora Itsinda A muri CAF Women Champions League CECAFA Qualifiers 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!