Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2026, ni bwo ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe yakirira imikino yayo, habereye uyu mukino w’amakipe y’amakeba.
Rayon Sports nk’ikipe yari iwayo yinjiye mu mukino mbere, ndetse ku munota wa munani Gikundiro Scholastique ahusha igitego ku ishoti rikomeye yateye ariko rica hejuru y’izamu gato.
APR WFC yinjiye mu mukino mu minota 20, itangira guhanahana neza ica mu kibuga hagati ishaka uko isatira Rayon Sports WFC, ibona uburyo bwiza bwa mbere ku 32 ku ishoti ryari ritewe na Uwase Fatinah ariko Ndakimana Angeline wari mu izamu rya Gikundiro awukuramo.
Rayon Sports yari ifite abafana batari bake, yafunguye amazamu ku munota wa 43. Ni igitego cyashyizwemo na Nahimana Nasra wateye ishoti asobya mu izamu, nyuma y’uko Ukwikunda Jeannette yari agihushije ari imbere y’izamu.
Igice cya kabiri APR WFC yashatse kwishyura, yotsa igitutu Rayon Sports WFC yari yasubiye inyuma, ari na ko abatoza b’iyi kipe yari iwayo itemeranyaga n’ibyemezo by’abasifuzi.
Ibi byavuyemo amakarita arimo iy’umuhondo yeretswe Umutoza wayo, Rwaka Claude, ndetse n’indi y’umutuku yahawe Umutoza wungirije, Fleury Iquel Rudasingwa.
Umunyezamu wa APR WFC, Maombi Joana, yakomeje kugora Rayon Sports kuramo imipira yose ikomeye, ariko ku munota wa 82 Ntakobanjila Nelly Salama wa Rayon Sports amutsinda icya kabiri.
Ni igitego cyavuye ku makosa ya ba myugariro ba APR WFC, bahaye umwanya Umwaliwase Dudja, yinjira mu rubuga rw’amahina kugeza atanze umupira kuri Ntakobanjila.
Gikundiro yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 48, irusha amanota atatu Police WFC izahura na Indahangarwa WFC ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!