Abazi aya makipe neza bakubwira ko guhera mu 1968, ngo umukino wayahuje ari wo warebwaga n’abantu benshi muri iki gihugu cy’imisozi 1000.
Umutoza wa Rayon Sports; Roberto Oliveira yavuze ko azi uburemere bw’uyu mukino, kandi ko kuba Rayon Sports izakina idafite Ulimwengu Jules wagiye mu ikipe y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 23, bazakora ku buryo icyuho cye kitagaragara.
Ati “Njye n’abatoza bagenzi banjye twateguye abakinnyi haba mu mutwe ndetse no mu mbaraga , tubereka uburemere bw’uyu mukino. Uyu mukino ujya gusa n’uwa Mukura VS. Ni umukino ukomeye. Nibidashoboka ko [Jules] ahagerera igihe tuzakoresha abandi. Intego yacu ni ukubona amanota atatu nubwo tubizi ko ari umukino w’abakeba."
Umutoza wa Kiyovu Sports Kirasa Alain yavuze ko bazi imikinire ya Rayon Sports, aho yiteguye ko uraza kuba ari umukino mwiza wo hasi, ariko ikipe ye iza gutahana intsinzi.
Ati “Rayon Sports tuzi uko ikina kandi uko wakina kugira ngo tuyitsinde turabizi ariko ntitwabitangaza kuko byatuma bahindura, bafite abakinnyi beza kandi umukino mwiza wo hasi, tuzakina umukino mwiza, ariko intsinzi izaba iya Kiyovu.”
Rayon Sports ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 44, irakira Kiyovu Sports idafite abakinnyi barimo Ulimwengu Jules wari mu ikipe y’u Burundi yakinnye na Congo Brazzaville mu batarengeje imyaka 23, ku wa Kabiri i Brazzaville.
Undi mukino utaza kugaragara ni Niyonzima Olivier ‘Sefu’ umaze iminsi ahagaze neza muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ufite amakarita atatu y’umuhondo. Ulimwengu (watsinze ibitego bitatu) na Niyonzima ‘Sefu’ (watsinze bitanu) bamaze gutsindira Rayon Sports ibitego umunani mu muri 30 yinjije mu mikino 20 imaze gukina.
Mugisha Francois ‘Master’, Donkor Prosper, Bukuru Christophe na Mugheni Fabrice uza kuba ahura na Kiyovu Sports yavuyemo, ni bamwe mu bashobora kuziba icyuho cya Sefu mu kibuga hagati.
Kiyovu Sports ya kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 35, yo iraza kuba idafite Nizeyimana Jean Claude na we ufite amakarita atatu y’umuhondo mu gihe Shavy Babicka yavunikiye mu mukino ikipe y’igihugu cye cya Gabon yatsinzwemo na Ghana ibitego 4-0 ku wa Gatandatu, mu batarengeje imyaka 23.
Mu bakinnyi 18 Kiyovu Sports yateguriye uyu mukino, harimo Herron Scrla Berrian ushobora kubanza mu kibuga hagati afatanya n’abarimo Habamahoro Vincent na Kalisa Rachid cyangwa hakagirirwa icyizere umukinnyi wo hagati ukiri muto; Ishimwe Saleh.
Rayon Sports yananiwe gutsinda Kiyovu Sports mu mikino ibiri iheruka kubahuza (2-2, 1-2) nyuma yo kwigarurira abakeba, ikabatsinda mu myaka umunani yari ishize uhereye mu 2011.



















TANGA IGITEKEREZO