00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports vs APR FC: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 May 2026 saa 09:20
Yasuwe :

Umukino uba utegerejwe n’abakunzi benshi ba ruhago y’u Rwanda, uhuza Rayon Sports na APR FC, urongera kuba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026, guhera Saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Amakipe yombi arahurira muri Stade Amahoro mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 igeze mu minsi ya nyuma.

APR FC ikeneye intsinzi ituma isatira kwegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya karindwi yikurikiyanya, aho kuri ubu irusha mukeba amanota umunani mu gihe hasigaye imikino itandatu.

Gutsinda kwa Rayon Sports byatuma igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC hagasigaramo amanota atanu mu mikino itanu ya nyuma, ndetse yaba yiyongereye icyizere cyo kuzaba iya kabiri ku buryo yazakina CAF Confederation Cup ya 2026/27 mu gihe APR FC yaba yegukanye Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports ni yo yakira umukino uyihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu

Abatoza b’amakipe yombi bariyizeye

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko kuri ubu afite abakinnyi be bose nyuma yo kugarura abari bafite imvune no kubabarira Aziz Bassane wari wahagaritswe kubera imyitwarire mibi.

Uyu mutoza w’Umurundi watsinze APR FC inshuro ebyiri muri eshatu Rayon Sports iheruka gutsindamo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu 2023, yavuze ko bafite icyizere cyo gutsinda kuri uyu wa Gatandatu.

Ati “Ni umukino twiteguye dufite icyizere cyinshi. Nyuma yo gutsinda umukino uheruka [w’Amagaju FC], turashaka gufatiraho kugira ngo dukomeze kwitwara neza. Hari abakinnyi benshi bafite ubunararibonye, haburaga guhuza, hari n’ikibazo cy’imvune, ariko ubu biratanga icyizere.”

Yongeyeho ati “Ni umukino utoroshye, APR imaze iminsi idutsinda, ikadutsinda ibitego byinshi, nibaza ko iri hejuru yacu ariko ndebye ikipe dufite, ni ngombwa ko dusubira mu bihe byacu byiza tugatanga icyizere ku bafana n’abayobozi.”

Rayon Sports ntiratsindira APR FC muri Stade Amahoro ivuguruye mu mikino itandatu imaze kuhahuriza amakipe yombi. Ni mu gihe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze ibitego 3-0 na 4-1 mu mikino ibiri iheruka yatojwe Taleb Abderrahim.

Uyu mutoza w’Umunya-Maroc avuga ko afite ubunararibonye bwo gukina imikino nk’iyi ikomeye, ariko ku bwe abona kuyitsinda bisaba ubwitange bw’abakinnyi.

Ati “Nakinnye ’derby’ zirenga 24 zikomeye muri Maroc, mfite ubunararibonye bwayo. Imikino nk’iyi itsindwa n’abakinnyi. Umukino ni iminota 90 mu kibuga, ugomba kuba witeguye neza, ukitanga kandi ukubahiriza amabwiriza wahawe n’umutoza.”

APR FC ntiratsindirwa na Rayon Sports muri Stade Amahoro kuva iyi stade ivuguruwe igatahwa mu 2024

Ronald Ssekiganda ni we mukinnyi ukomeye ushobora kudakina umukino ku mpande zombi

Mbere y’uyu mukino uhuza amakipe yombi, usanga havugwa byinshi mu bafana n’abayobozi, ndetse kuri iyi nshuro byari byafashe indi ntera ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa byose birarangirana n’ifirimbi isoza umukino, aho kuri uyu wa Gatandatu uyoborwa na Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ nk’umusifuzi wo hagati.

Rayon Sports yakira umukino, yatsinze Amagaju FC nyuma yo kumara imikino irindwi idatsinda mu minota 90 y’umukino, aho yari yaranganyije imikino itandatu, igatsinda umwe wa Gasogi United kuri mpaga.

Muri iyo mikino itandatu, Rayon Sports yinjijemo ibitego bitatu, yinjizwamo bitatu, ndetse mu mikino umunani iheruka ya Shampiyona, nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1 ku wa 21 Gashyantare, yinjije ibitego bitanu gusa muri Shampiyona.

Ni ikibazo Umutoza Haringingo avuga ko kiri ku ikipe yose yasaga n’iyamaze gutakaza icyizere, ariko bikanajyana n’imyitwarire mibi hanze y’ikibuga.

Umurundi Tambwe Gloire ukina mu kibuga hagati asatira izamu, ni we mukinnyi wa Rayon Sports umaze kwinjiza ibitego byinshi muri Shampiyona, aho afite bitandatu. Nubwo yari yagize ikibazo mu rubavu ubwo yishimira igitego i Huye ku mukino w’Amagaju FC, yakoranye imyitozo n’abandi mbere yo guhura na APR.

Mu gihe ubusatirizi bwa Rayon Sports busa n’uburi hasi, bugiye guhura n’ubwugarizi bwa APR FC bwinjijwe ibitego birindwi mu mikino icyenda iheruka, birimo bine byabonetse ku mikino ya Marine FC na Etincelles FC.

Gusa APR FC ifite ubusatirizi bukora ikinyuranyo, burangajwe imbere na Cheikh Djibril Ouattara ufite ibitego 13 muri Shampiyona ndetse na William Togui ufite ibitego birindwi.

Ikipe y’Ingabo yagaruye Nshimiyimana Yunussu utarakinnye umukino uheruka wa Mukura VS kubera amakarita atatu y’umuhondo, irakina idafite Ronald Ssekiganda utarakoze imyitozo muri iki cyumweru nyuma yo kuvunikira i Rubavu ku mukino wa Etincelles FC.

Ni mu gihe myugariro Niyigena Clément ashobora kugirirwa icyizere agakina nubwo we aheruka kuvuga ko ataramera neza 100% nyuma yo gusiba umukino wa Mukura VS kubera imvune y’akagombambari. Muri iki cyumweru, yakoranye n’abandi imyitozo yose.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Kwizera Olivier, Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’, Ishimwe Ganijuru Elie, Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani Tshilembi, Faustin Likau Kitoko, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire, Aziz Bassane na Ndikumana Asman.

Ku ruhande rwa APR FC, abashobora kubanza mu kibuga ni Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément, Dauda Yussif, Ruboneka Bosco, Memel Raouf Dao, Hakim Kiwanuka, Djibril Ouattara, William Mel Togui.

Ronald Ssekiganda ukina hagati muri APR FC, ndetse watsinze ibitego bibiri mu mikino ibiri iheruka kuhuza na Rayon Sports, ntiyakoze imyitozo muri iki cyumweru nyuma yo kuvunikira i Rubavu
Aziz Bassane yitezweho kubanza mu kibuga nyuma yo kuva mu bihano yari yafatiwe na Rayon Sports
Bigirimana Abedi ni umwe mu bakinnyi bitezweho guhindura imikinire ya Rayon Sports kuri 'derby'
Djibril Ouattara ari mu bayobora ubusatirizi bwa APR FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages