00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports tuzayikura ku gikombe burundu: AS Muhanga yahize (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 May 2026 saa 06:07
Yasuwe :

Umutoza wa AS Muhanga, Gatera Moussa, yagaragaje ko bagomba kuzatsinda Rayon Sports kuko bakeneye amanota kuyirusha cyane ko bari kurwana no kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

AS Muhanga izakira Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026, mu mukino w’Umunsi wa 30 wa BK Pro League.

Ubwo yari asoje imyitozo ye ya nyuma yagaragaje ko biteguye neza uyu mukino kandi bifuza kuzawutsinda kuko bakeneye amanota kurusha Gikundiro, anasaba ko ikibazo cy’imisifurire cyahagurukirwa.

Ati “Turasaba abashinzwe imisifurire kudushyirira ibintu ku murongo ntibibe nk’ibyabaye kuri Rutsiro, abantu duhatane umanuka azamanuke usigara na we azasigare.

“Twese dukeneye amanota, Rayon iri guhatanira Igikombe cya Shampiyona natwe turashaka kuguma mu Cyiciro cya Mbere urumva ko azaba ari umukino ukomeye cyane.”

Ibi kandi byashimangiwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert, wavuze ko bazatsinda Rayon Sports bakayikura ku gikombe.

Ati “Umwanya wa mbere yarawubuze, turashaka ko ni uwa kabiri izarara iwuvuyeho kandi rwose ntabwo bizasaba ko umukino urangira kuko mu gice cya mbere bizaba byarangiye. Tuzayakira neza ariko amanota byo babimenye ko bazayasiga hano.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikipe bayiteguye neza iri mu mwiherero ndetse n’agahimbazamusyi kazamuwe.

Iyi kipe kandi izakina uyu mukino idafite abakinnyi isanzwe igenderaho mu bwugarizi aribo Karema Eric na Abumurenyi.

AS Muhanga yagize umwaka uyigoye cyane kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 24.

Iyi kipe ifite akazi gakomeye ko gushaka amanota azayigumisha mu Cyiciro cya Mbere kuko nyuma ya Rayon Sports izakurikizaho Al Hilal, Kiyovu Sports, Amagaju FC na Marine FC bazasorezaho shampiyona.

Umutoza wa AS Muhanga, Gatera Moussa yagaragaje ko bagomba kuzatsinda Rayon Sports kugira ngo bakomeze kwiyongerera amahirwe yo kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert, yavuze ko bazakura Rayon Sports ku gikombe
AS Muhanga ikomeje kurwana no kuguma mu Cyiciro cya Mbere
Twizerimana Martin Fabrice ni umwe mu bakinnyi beza ba AS Muhanga
Umunyezamu Hategekimana Bonheur akuramo umupira
Telesphore ni umwe mu bagenderwaho mu basatirizi
Kubwimana Cedric uzwi nka Jay Polly atera umupira

Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmanuel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages