Aya ni amwe mu magambo yiganje mu bakunzi ba APR FC nyuma y’aho iyi kipe isubiye kuri politiki yo gukinisha Abanyamahanga yari imaze imyaka 11 ivuyeho.
Mu mpera z’icyiciro cya mbere cya shampiyona y’umwaka ushize, nibwo uwari Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yatangaje ko iyi kipe umwaka utaha w’imikino ishobora kongera gukinisha abanyamahanga.
Muri Kamena, ibi byongeye gushimangirwa n’Umuyobozi mushya w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira avuga ko igihe kigeze ngo abanyamahanga bagaruke muri iyi kipe yongere kwisubiza icyubahiro yahoranye ku ruhando mpuzamahanga.
Kera kabaye, iryavuzwe ryatashye tariki 7 Nyakanga 2023 saa 11:53 z’ijoro, Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ atangazwa nk’umunyamahanga wa mbere APR FC iguze nyuma y’imyaka 11.
Ni inkuru yasamiwe mu kirere n’abakunzi b’iyi kipe y’ingabo ndetse n’aba ruhago nyarwanda muri rusange.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari ibyahise byandikwa ndetse abakunzi ba APR FC bagaragarije IGIHE ko bishimiye bikomeye iki cyemezo.
Munyarubuga François uzwi nka Songambere ushinzwe ubukangurambaga muri APR FC, yatangaje ko ibyishimo abafana b’iyi kipe bafite bigoye kubisobanura.
Yagize ati "Abakunzi ba APR FC turishimye ku rwego buri wese atabyumva. Imyitozo itinze gutangira kuko sinzi niba tuzabona aho dukwirwa. Natangiye kubona abo nari nzi kera bari kumbwira ngo tubakire muri Fanclub."
Songambere yakomeje avuga ko Rayon Sports igomba kubitondera cyane by’umwihariko mu mukino wa ‘Super Cup’ uteganyijwe ku wa 12 Kanama 2023.
Ati “Umukeba azabona ko APR iri ku rundi rwego kuko ni bimwe bita kuvundereza tuzaba dukora mu izamu ryabo. Izitwaze igikapu cyo gutwaramo ibitego kuko tuzayitsinda, tuzayicenga, tuzayirusha umukino usukuye, mbese bazaze biteguye gutsindwa.”
Umufana ukomeye wa APR FC, Semanyenzi Joselyne yavuze ko ibintu byo kujya kureba umupira afite ubwoba ubu birangiye.
Yagize ati “Ni ukuri kw’Imana ni ikintu cyanshimishije cyane ndetse n’abakunzi ba APR FC bose. Niteze kubona ikipe ityaye kuko hari ukuntu wajyaga kureba umupira ukumva ufite ubwoba ariko ubu ntibizongera. Nkurikije uko ndi kumva abantu ahubwo stade zigiye kutubana ntoya.”
Semanyenzi yakomeje avuga ko abafana ba Rayon Sports niba batarishimye ubwo babatsindaga ari akazi kabo kuko bitazongera.
Ati “Aba Rayon bararye bari menge. Ikipe yabatsindaga ifite Abanyarwanda gusa none izanye amajigo. Navuga nti batwitege cyane. Ubwo baheruka kudutsinda niba batarishimye ni akazi kabo.”
Si aba gusa bavuga ibi kuko no ku mbuga nkoranyambaga higanje ibitekerezo by’abakunzi b’iyi kipe ndetse bamwe bavuga ko umwaka w’imikino utaha ubatindiye.
Uwitwa Umunyamugisha kuri Twitter yavuze ko haburaga gato ngo yimukire kuri mukeba Rayon Sports.
Ati “Haburaga gatoya nkaba umu-Rayon ariko ngarutse wese.
Ahasigaye mushake umutoza karundura, muturyohereze umupira w’u Rwanda. APR mu karere ifate intebe y’ubwami, ikipe z’Abarabu zongere zirye (zitsindwe) 7-0.”
Kayonga we yavuze ko agiye kugaruka kuri stade nyuma y’imyaka irindwi.
Ati “Murakoze bayobozi, tugarutse kuri stade. Nari maze imyaka irindwi umutima waranze kuhagaruka.”
Universe yagize ati “Tugarutse ku ikipe yacu, twari twarumiwe, twarigunze. Hehe no kongera gusakurizwa n’abakeba.”
Uwitwa Nsanze wambuze kuri Twitter yavuze ko APR FC ikwiye kugira intego yo kwegukana CAF Champions League.
Ati “Ese hari umukinnyi mwashaka kugura ntaze? Intego yagakwiye kuba kwegukana CAF Champions League nka Al Ahly.”
Rukundo Manassey yavuze ko ibiri kuba azabyemera abiboneye mu kibuga.
Yagize ati “Njye n’ubu sindabyemera ko baje kugeza mbiboneye mu kibuga kuko mbakumbuye kubi. Ndabashimira APR yacu dukunda.”
Kugeza ubu APR FC imaze kugura abakinnyi barindwi barimo Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, Umugande Taddeo Lwanga, Umunyarwanda akaba n’Umurundi Ndikumana Danny, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma, Umunya-Cameroun Apam Assongwe Bemol, Umunyezamu wo muri Repubulika ya Congo Pavelh Ndzila n’Umunyarwanda Mugisha Gilbert wongerewe amasezerano y’imyaka ibiri.
Haburaga gatoyaa nkaba Umurayon Arko Ngarutse weseeee
Mugire mutwereke nabamaze iminsi mu itangazamakuru
Ahasigaye mushake umutozi
Karundura
Muturyohereze umupira w u Rwanda
APR Mukarere ifate intebe y ubwami
Ikipe z abarabu zongere zirye 7 kubusaaaaAPR Oyeeeeeeeeeeeeeeeee
— Umunyamugisha (@egides03) July 7, 2023
Murakoze bayobozi turagarutse stade nari maze imyaka 7 umutima waranze kuhagaruka.🙏⚽️⚽️⚽️
— kayonga🇷🇼 (@BellaSi99211854) July 7, 2023
Nge nanubu sindabyemera ko baje kugeza mbiboneyi kiwanjani kuko mbakumbuye kubi. Ndabashimira Apr yacu dukunda
— Rukundo Manassey (@RukundoMan37531) July 8, 2023
— 5 Missed Calls (@5_calls) July 10, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!