Ni umukino w’Umunsi wa 34 wa BK Pro League, ari na wo usoza umwaka w’imikino wa shampiyona ya 2025/26 kuri aya makipe. Uteganyijwe wa 29 Gicurasi 2026, saa Moya Zuzuye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe itsinda irabona itike yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2026/27. Kunganya byaha amahirwe ikipe ya Rayon Sports kuri ubu irusha Kiyovu Sports amanota atatu.
Gutsinda uyu mukino bivuze kuba uwa kabiri muri Shampiyona aho bijyana n’igihembo cya miliyoni 60 Frw.
Ibyo kandi bihesha iyo kipe ya kabiri kuzabona ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 146 Frw), atangwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) ku makipe akina ijonjora rya mbere ry’amarushanwa Nyafurika.
Rayon Sports iheruka kubwira abakinnyi bayo ko bazabona ibihumbi 500 Frw nibabona itike ya CAF Confederation Cup. Ni mu gihe Kiyovu Sports yashyizeho ibihumbi 200 Frw, mu gihe abakinnyi bayo batsinda uyu mukino.
Kunganya gusa byaba bihagije kuri Rayon Sports, mu gihe Kiyovu Sports isabwa gutsinda kugira ngo amakipe yombi anganye amanota 55.
Nk’uko amategeko y’Urwego rwa Shampiyona y’u Rwanda ‘Rwanda Premier League’, zombi zinganyije amanota, harebwa uko amakipe yatsindanye nabwo akanganya kuko buri imwe yaba yatsinze umukino umwe.
Aha hahita harebwa umubare w’ibitego amakipe azigamye, Urucaca ruri ku mwanya wa gatanu, rwajya imbere kuko kugeza ubu ruzigamye ibitego 13, mu gihe Gikundiro ya kane izigamye 10.
Rayon Sports irakira Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 34 wa BK Pro League.
Uyu mukino ufite agaciro ka miliyoni 206 Frw urabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Moya z’umugoroba.
🎙️:@ByiringiroOsee pic.twitter.com/xbF3GkzQ3K
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 29, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!