00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa gatandatu wa shampiyona

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 7 September 2015 saa 03:05
Yasuwe :

Tariki ya 24 Ukwakira 2015 nibwo Rayon Sports izakira APR FC kuri stade Amahoro mu gihe umukino w’umutekano uhuza APR FC na Police FC uri ku munsi wa gatatu w’iyi shampiyona izatangira tariki ya 18 Nzeli 2015.

Tariki ya 25 Nzeli 2015, Police FC ifite Igikombe cy’Amahoro izakira APR FC ifite icya shampiyona ku munsi wa gatatu wa shampiyona. Mu 2014-2015 banganyije imikino yombi (0-0 na 2-2).

Ngomirakiza Hegman yavuye muri APR FC asinya imyaka ibiri muri Police FC naho Turatsinze Hertier yari yaratije muri Police FC asinyamo imyaka ibiri.

Gusa Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro isezereye APR FC muri ½ cy’irangiza kimwe n’ubwo yatwaraga igikombe cy’Agaciro.

Muri shampiyona, Police FC na APR FC banganyije imikino yombi, 2-2 na 0-0
Police FC yasezereye APR FC muri 1/2 cy'irangiza cy'Igikombe cy'Amahoro n'Agaciro

Nyuma y’iminsi ibiri ya shampiyona, iyi kipe ya gisirikare izahura na mukeba, Rayon Sports kuri stade Amahoro tariki ya 24 Ukwakira 2015. Umwaka ushize bayitsinze imikino yombi, uheruka banyagiye Rayon Sports 4-0.

APR FC yakuye muri Rayon Sports Bizimana Djihad na Usengimana Faustin wari visi kapiteni.

Mu gihe hasigaye iminsi 10 shampiyona igatangira, Rayon Sports izatangirira shampiyona i Rubavu bakina na Marines, ntirabona umutoza. Umutoza wungirije Habimana Sosthene niwe uri kuyobora imyitozo.

Na APR FC izatangirira i Rubavu bakina na Etincelles yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri, ikagarurwa n’uko umuterankunga wa shampiyona yasabye ko yakinwa n’amakipe 16.

Umukino uheruka wa shampiyona, APR FC yanyagiye Rayon Sports 4-0
... irangiye bayitwara n'abakinnyi Bizimana Djihad na Usengimana Faustin

Bugesera FC yazamutse mu cyiciro cya kabiri itozwa na Bizimungu Ali izakira Kiyovu Sports yahoze atoza naho Mukura VS yakire Police FC kuri stade ya Muhanga.

Iyi shampiyona izahagarikwa hagati ya tariki ya 5-15 Ukwakira ikipe y’igihugu ikine imikino ya gicuti, 9-20 Ugushyingo 2015 ikine na Libya amajonjora y’igikombe cy’Isi ndetse no kuva tariki ya 25 Ugushyingo – 10 Ukuboza 2015 bitabira CECAFA y’ibihugu izabera muri Ethiopia.

Shampiyona izasubukurwa, tariki ya 11 Ukuboza, ikinwe iminsi itatu mbere y’uko ikipe y’igihugu itangira umwiherero w’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama – 7 Gashyantare 2016.

Umukino wa 120 usoza imikino ibanza ya shampiyona ku munsi wa 15 uzahuza AS Kigali na APR FC kuri stade ya Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2016, imikino yo kwishyura ikinwe tariki ya 16 Werurwe isozwe 15 Gicurasi 2016.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona, i Bugesera Bizimungu Ali azakira Kiyovu Sports yamwirukanye

Gahunda ya shampiyona 2015-2016, umunsi wa mbere

Tariki ya 18 Nzeli 2015

Bugesera FC vs Kiyovu Sports i Nyamata

Mukura VS vs Police FC – stade ya Muhanga

Tariki ya 19 Nzeli 2015

AS Muhanga vs Espoir FC – stade ya Muhanga

Etincelles FC vs APR FC kuri Tam Tam

Gicumbi FC vs Amagaju FC i Gicumbi

Tariki ya 20 Nzeli 2015

AS Kigali vs Rwamagana City FC ku Mumena

Sunrise FC vs Musanze FC i Rwamagana

Marines FC vs Rayon Sports kuri Tam Tam


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages