Buri mwaka Rayon Sports itegura ibirori byo kwerekana abakinnyi bayo by’umwihariko abashya, iba izifashisha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira.
Mbere y’uko hatangira umwaka w’imikino wa 2026/27, Rayon Sports yateguye umunsi udasanzwe izerekaniraho abakinnyi bayo, abatoza ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bazakorana.
Muri uyu munsi uzabera muri Stade Amahoro mu kwezi gutaha, wahujwe n’umukino wa gicuti uzayihuza na Gor Mahia yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Kenya ya 2025/26.
Rayon Sports iheruka gukina na Gor Mahia mu 2018, icyo gihe amakipe yombi yahuriye mu mikino itatu irimo ibiri ya CAF Confederation Cup yarangiye Gikundiro, ikomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-2, na ho muri CECAFA Kagame Cup amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Kuri uyu munsi wo guhuza abayobozi, abakinnyi n’abafana, ni bwo hazamurikwa ku mugaragaro umwambaro mushya w’ikipe izakoresha mu mwaka utaha, dore ko na wo uzaboneka mu ntangiriro za Nyakanga.
Gikundiro iri kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup, CECAFA Kagame Cup, BK Pro League n’indi, ikomeje kwiyubaka mu buryo bw’amikoro, aho imaze kubona abaterankunga bashya na bo izerekana icyo gihe.
Aba bafatanyabikorwa biyongera ku bakinnyi bazerekanwa kuri uwo munsi, barimo Matumona Kanda Abbel wo muri RDC, Charles Tchouplaou wo muri Tchad, Ibrahim Djingarey wo muri Niger na Antonio Atisso Kodjo wo muri Togo.
Hari kandi Abanyarwanda nka Nizeyimana Mubarak, Nkundimana Fabio, Nisingizwe Christian, Nshuti Didier, Muhoza Daniel na Ndayishimiye Didier.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!