Hitimana Thierry uri gutoza abana bigishwa ruhago muri Academy ya Bayern Munich yegerewe na Rayon Sports nyuma yo gutandukana n’Umunya-Tunisia, Yamen Zelfani tariki 8 Nzeri 2023.
Gikundiro itarifuzaga guhendwa n’umutoza mukuru wari gusimbura Zelfani yegereye Hitimana ariko ayibera ibamba. Ibi byabaye na nyuma y’igice kibanza cya Shampiyona cyasoje tariki 12 Ukuboza 2023, mbere yo gufata icyemezo cyo gushakira Wade umwungiriza kidahurirwaho na benshi mu buyobozi.
Rayon Sports yahuye na Hitimana Thierry inshuro ebyiri ndetse anahamagarwa kenshi kuri telefoni ngendanwa ngo bamureshye abe yasubira muri Murera yigeze gukinira, akanayitoza.
Hitimana ni izina riremereye muri Ruhago y’u Rwanda dore ko yatoje amakipe nka Bugesera FC, Rayon Sports, Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 yanatoje kandi hanze y’u Rwanda amakipe yo muri Tanzania nka Namungo FC, Mtibwa Sugar, KMC na Simba SC aho yasimbuye Umufaransa Didier Gomes Da Rosa mu mwaka wa 2021-2022.
Umutoza Hitimana Thierry yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Academy ya Bayern Munich mu Rwanda azamugeza mu 2025 ndetse ashobora kongerwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!