00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yahagamwe na AS Kigali mbere yo guhura na APR FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 March 2019 saa 07:04
Yasuwe :

Umutoza Masudi Djuma n’ikipe ye ya AS Kigali bitambitse mu nzira za Rayon Sports zigana ku gikombe, banganya igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru. Rayon Sports yagumye kurushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere.

Uyu mukino wagomba kuba mu mpera z’icyumweru gishize, usubikwa kubera ko amakipe yombi yari afite abakinnyi mu Amavubi yahuye na Côte d’Ivoire, by’umwihariko Rayon Sports yari ifitemo bane mu gihe AS Kigali yari ifitemo Nsabimana Eric.

AS Kigali itozwa na Masudi Djuma wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona iheruka, yarimo morale nyuma y’uko abakinnyi bayo bahawe imishahara y’amezi abiri bataboneye igihe.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, myugariro wo hagati Habimana Hussein ntiyakinnye uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo, Sefu wari uyafite ku mukino uheruka aragaruka kimwe na Ulimwengu Jules wasibye umukino uheruka kubera ko yari mu ikipe y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 23.

Umunya- Brésil, Raphael Da Silva, utaratsinda igitego na kimwe muri shampiyona kuva mu Ukuboza, na we yahawe umwanya, Mugheni Fabrice ntiyagaragara kuri uyu mukino kubera itegeko ry’abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 18 bakina umukino.

Kapiteni wa AS Kigali Ntamuhanga Tumaine ‘Tity’ yatakaje umupira washoboraga kuvamo uburyo buha Rayon Sports kuyobora umukino ku munota wa mbere, Michael Sarpong awuhaye Iradukunda Eric ‘Radu’ wahuraga n’ikipe yavuyemo mu mpeshyi, awutera hanze.

Rayon Sports yabonye koruneri ya mbere ku munota wa gatanu w’umukino, yatewe na Rutanga Eric, umupira ukozweho na Donkor Prosper ujya mu biganza bya Bate Shamiru. Ku mupira mwiza yahawe na Sarpong n’igituza, Manishimwe Djabel yahushije igitego cyabazwe ubwo yateraga ishoti ryasubijwe inyuma na Bishira Latif n’umutwe, umupira ufatwa n’umunyezamu we.

Niyomugabo Jean Claude yatakaje umupira ku ruhande rw’iburyo, ufatwa na Michael Sarpong wawusubije mu izamu n’ishoti rikomeye, Ngandu Omar akozaho umutwe, ujya muri koruneri yatewe na Rutanga Eric, umupira urengera ku rundi ruhande, batereka imbere y’izamu rya AS Kigali.

Mu minota 11 ya mbere y’umukino, Rayon Sports yari imaze kubona koruneri eshatu, aho iyi ya nyuma yatewe na Rutanga, umupira ukubitwa ibipfunsi na Bate Shamiru maze AS Kigali ikora contre-attaque, Frank Kalanda atera ishoti rya kure umupira uca hejuru y’izamu rya Rayon Sports.

As Kigali yibwiraga ko ihabwa penaliti ku munota wa 16, ubwo Kalanda Frank yasigaga abakinnyi ba Rayon Sports barimo Mutsinzi Ange na Rutanga Eric nyuma yo gucomekerwa umupira na Fuadi wari uherejwe na Kevin, agakorwaho gato n’ikiganza cya Mazimpaka André wari wasohotse maze agwa mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi Uwikunda Samuel wari inyuma yabo avuga ko ntacyabaye.

Mutsinzi Ange yafunguye amazamu ku munota wa 28 w’umukino, ku gitego yatsinze ku mupira w’umuterekano nyuma y’ikosa ryakozwe na Ntamuhanga Tumaine Tity, akiniye nabi Raphael Da Silva. Uyu myugariro wa Rayon Sports, yitonze atera ishoti ry’urutambi rigenda hasi, umunyezamu Bate Shamiru ntiyanyeganyega.

Bate Shamiru yarokoye AS Kigali ubugira kabiri; bwa mbere ku ishoti ryatewe na Iradukunda Eric, ashyira umupira muri koruneri, iyi yatewe, umupira ufatwa Rutanga Eric wateye ishoti rikomeye mu kirere, Bate uri mu banyezamu bagufi mu Rwanda arazamuka, ashyira umupira muri koruneri na none.

Muri iyi minota, Rayon Sports yarushaga ikipe ya AS Kigali cyane mu gusubirana umupira mu kibuga hagati. Ku ikosa yari amaze gukorera kuri Donkor Prosper, Ntate Djumaine wa AS Kigali yahawe ikarita y’umuhondo, iba ya kabiri kw’ikipe ye nyuma y’iyahawe na Ntamuhanga Tumaine.

Igice cya kabiri, cyatangiye AS Kigali yahinduye imikinire. Nsabimana Eric ukina mu kibuga hagati, asubira inyuma gufasha Bishira Latif na Ngandu Omar, baba ba myugariro batatu mu gihe Ntamuhanga na Ntate Djumaine bakinaga imbere yabo.

Iradukunda Eric yakoreye ikosa kuri Ndayisenga Fuadi inyuma y’urubuga rw’amahina, ahagana ku ruhande, rihanwa na Ishimwe Kevin umupira ukurwaho na Mutsinzi Ange n’umutwe. Fuadi yahise asimburwa na Ssentongo Farouk Seifi ‘Ruhinda’ nyuma y’iminota itandatu amakipe yombi avuye kuruhuka.

Radu yongeye gukina nabi, akorera ikosa Frank Kalanda inyuma y’urubuga rw’amahina, rihanwa na Ishimwe Kevin wateye umupira ukomeye ushyirwa muri koruneri na Manzi Thierry washyizeho umutwe.

Niyomugabo Jean Claude yahushije igitego cyabazwe ku ruhande rwa AS Kigali ku mupira wakozweho gato na Kalanda, usanga uyu myugariro w’ibumoso wasize Mutsinzi Ange, anasimbuka ikirenge cya Manzi Thierry, ariko ashatse guhindura umupira mu rubuga rw’amahina ufatwa na Mazimpaka.

Rayon Sports yasimbuje Ulimwengu Jules wageze mu Rwanda amasaha make mbere y’umukino, avamo ku munota wa 62, hajyamo Mugisha François ‘Master’.

Umusifuzi Uwikunda Samuel yafashe icyemezo kitumvikanwagaho na benshi ubwo yavugaga ko Ngandu Omar yagushije Sarpong, amuha ikarita y’umuhondo.

Nyuma y’amasegonda make, Mutsinzi yahannye iri kosa rya Rayon Sports, umupira ugonga urukuta, Master awuhaye Rutanga arawutakaza, AS Kigali ikora contre-attaque maze Kalanda Frank wari usize Iradukunda Eric, yishyurira Abanyamujyi ku munota wa 63.

Nyuma y’aho , Bukuru Christophe wari usimbuye Manishimwe Djabel, yahawe umupira wa mbere awushyira ku gituza, atera ishoti rikomeye ryakuwemo na Bate Shamiru, akurikira umupira arawurenza. AS Kigali na yo yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda, Mutsinzi Ange araryama arenza umupira.

Rayon Sports yongeye kwiharira umupira mu minota ya nyuma, aho Bukuru Christophe yateye irindi shoti rigashyirwa muri koruneri n’umunyezamu Bate Shamiru. Michael Sarpong yahushije igitego ku mupira yeteye hejuru y’izamu ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina mbere y’uko umusifuzi yerekana iminota ine y’inyongera.

Muri iyi minota, AS Kigali yasatiriye cyane ishaka igitego cy’intsinzi, ariko ba myugariro ba Rayon Sports bihagararaho, bashyira imipira irimo uwatewe na Nsabimana Eric muri koruneri. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Rayon Sports yahise igira amanota 48 ku mwanya wa kabiri, isigara irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere, ifite 54. AS Kigali yo yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 29.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga yakira APR FC tariki ya 20 Mata mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro mu gihe AS Kigali izakirwa na Bugesera FC bukeye bwaho.

AS Kigali: Bate Shamiru, Niyomugabo Jean Claude, Ntate Djumaine, Bishira Latif, Ngandu Omar, Kalanda Frank, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Ishimwe Kevin, Benedata Janvier, Ntamuhanga Tumaine ‘Tity’ na Ndayisenga Fuadi.

Rayon Sports: Mazimpaka André, Iradukunda Eric, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rutanga Eric, Donkor Prosper, Niyonzima Olivier, Raphael Da Silva, Ulimwengu Jules, Manishimwe Djabel na Michael Sarpong.

Robertinho utoza Rayon Sports asuhuzanya na Masudi Djuma wa AS Kigali mbere y'umukino
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
AS Kigali yabanje mu kibuga
Bate Shamiru na we yabonye umupira wa Mutsinzi Ange ujya mu izamu, atanyeganyeze
Mutsinzi Ange yishimiye igitego asoma ikirango cya Rayon Sports
Donkor Prosper na Michael Sarpong baje kumufasha kwishimira igitego
Frank Kalanda yishyuriye AS Kigali mu gice cya kabiri
Mazimpaka ntacyo yakoze ku mupira watewe na Kalanda
Igitego cyashimishije umunyezamu Bate Shamiru
Niyonzima Olivier Sefu yari yagarutse, ariko ntabwo umukino w'uyu munsi wamuhiriye
Abafana bababajwe n'amanota abiri batakaje
Abafana ba AS Kigali babyinaga
Masudi Djuma yahuraga na Rayon Sports yavuyemo amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona
Umunya-Brésil Roberto Oliveira utoza Rayon Sports atanga amabwiriza

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages