Amakuru yizewe agera kuri IGIHE atangaza ko nyuma y’aho Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports butangiye imirimo mishya, bwahise butangira kuvugana n’abakinnyi batandukanye bazaza muri iyi kipe muri Mutarama bakayifasha guhatana mu bikombe bibiri.
Ibi, Komite nshya ikaba yaranabishimangiye ubwo yendaga guhura na APR FC muri derby y’imisozi 1000, ubwo Twagirayezu Thadee yatangazaga ko bafite gahunda yo kongeramo abakinnyi muri Mutarama kugira ngo bakomeze imbaraga mu ikipe.
Aba bakinnyi bakaba barimo rutahizamu wundi umwe mu bari kwitwara neza muri Senegal kuri ubu, aho agiye kuzanwa n’abamaze iminsi bakorana n’iyi kipe mu gukura abakinnyi muri iyi kipe.
Iyi kipe kandi ikaba yenda kuzana undi rutahizamu uzava muri aka karere aho bivugwa ko yaranzwe n’umutoza Robertinho watangaje ko amwizeye mu bijyanye no gusatira izamu.
Umukinnyi wa gatatu akaba ari umukinnyi usatira aciye ku ruhande aho ashobora kuba umunya- Centrafrique, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, wamaze kumvikana na yo gusa ibye na Gasogi United bikaba bitarakemuka.
Mu gihe Malipangou ngo atakwerekeza muri Rayon Sports iyi kipe ikaba ishaka kumusimbuza undi mukinnyi na we ukomeye uca ku mpande ariko ushobora no gutsinda ibitego.
Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 33, nyuma yo gutsinda AS Kigali 3-1 kuri uyu wa 14 Ukuboza 2024. Irusha APR FC iyikurikiye amanota umunani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!