00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports igeze kuri 80% yiyubaka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 June 2026 saa 11:06
Yasuwe :

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko iyi kipe igeze ku rwego rwa 80% yiyubaka ndetse nibona abakinnyi bake iri kuganira na bo izaba isoje kugura.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Kamena 2026, ubwo Rayon Sports yari imaze gusinyana amasezerano mashya n’Uruganda rwa SKOL.

Murenzi yavuze ko babanje kugura abakinnyi b’Abanyarwanda kuko ari icyo kibazo gikomeye Gikundiro yagize cyane mu mwaka w’imikino ushize.

Ati “Aho tugeze turahishimira kuko twahereye ku gushaka abana b’Abanyarwanda, kuko ari kimwe mu bibazo twagiye duhura na byo mu mwaka ushize. Ubu turi ku isoko ry’abanyamahanga biyongera ku bo twari dufite ariko turi kugana ku musozo.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu myanya basigaje kongeramo abakinnyi barimo mu izamu, mu kibuga hagati no mu busatirizi.

Ati “Ubu imyanya dusigajemo gushyiramo abakinnyi ni mu izamu, nimero ya mbere kuko ubu dufite abanyezamu babiri: Drissa Kouyaté na Mugisha Yves. Kwizera Olivier yasoje amasezerano, turi kuganira ngo turebe aho twahurira.”

“Mu gice cyo hagati, turashaka kongeramo umukinnyi umwe kuko dufitemo abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, twumva ko twakongeramo n’umukinnyi umwe w’umunyamahanga.”

Yakomeje ati “Ku busatirizi turifuza kongeramo rutahizamu, wa wundi uduhesha igikombe cyangwa ibikombe. Aho kandi dufite uburyo bwo kongeramo Abanyarwanda, turi mu biganiro na Mukura VS ku bakinnyi Elie Tatou na Zuberi, ibiganiro bigeze kure.”

Murenzi yashimangiye ko abo bakinnyi bose nibaramuka babonetse, iyi kipe izaba imaze kwiyubaka uko ibyifuza.

Ati “Nyuma y’aho tuzaba dusoje. Iyo turebye, tugeze hejuru ya 80% y’umushinga w’umukino w’umwaka utaha. Akenshi twajyaga kugera igihe cyo gufunga isoko ari bwo twe tugiye kurirema, ubu twahisemo ko turirema kare, ahubwo tugategura ikipe yacu hakiri kare.”

Murenzi yavuze ko bateganya ko Rayon Sports izatangira imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2026, kugira ngo yitegure imikino irimo Rayon Day, CECAFA Kagame Cup na CAF Confederation Cup.

Uyu muyobozi yavuze ko Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ watozaga abanyezamu azakorana n’umutoza mushya Hugo Tricárico, ndetse kuri ubu bakiri gushaka umutoza wungirije usimbura Lomami Marcel, ufite ‘Licence A’ ya CAF.

Kuri Ndayishimiye Richard wasoje amasezerano na Henry Msanga uvugwa muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Police FC, Murenzi Abdallah yagize ati “Ni abakinnyi turi kuganira. Hari ibiganiro twagiranye ariko hari aho tutarahurira.”

Kugeza ubu, abakinnyi bashya bari muri Rayon Sports ni Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Mubarak, Atisso Kossivi Antonio Kodjo, Matumona Wakonda Kanda Abbel na Charles Tchouplaou.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko babona bageze kuri 80% biyubaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages