Uyu munsi waranzwe n’ibirori birimo kuririmbirwa n’abahanzi batandukanye, kwerekana abakinnyi n’imyambaro Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22 n’umukino wa gicuti wayihuje na Kiyovu Sports.
Icyari cyihariye ni ibyishimo by‘abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bongeye kwemerewe kugaruka ku kibuga nyuma y’amezi 19 n’iminsi 11 kubera icyorezo cya COVID-19.
Muri Werurwe 2020 ni bwo abafana b‘amakipe atandukanye baherukaga muri stade mbere y’uko mu Rwanda haboneka umurwayi wa mbere wa COVID-19 ku wa 14 Werurwe 2021.
Bamwe mu bafana bitabiriye “Rayon Sports Day“ ku Cyumweru, baganiriye na IGIHE, bagaragaje amarangamutima yiganjemo ibyishimo ariko banagaragaza ko ibiciro bikiri hejuru bitewe n’uko basabwa kujya babanza kwipimisha COVID-19.
Nkundamace ni umwe mu bafana ba Rayon Sports bazwi nk’aba-hooligans. Yavuze ko bitwararitse ku mabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 kandi bishimiye gusubira ku kibuga.
Ati “Turashimira Minisiteri ya Siporo na FERWAFA batwemereye gusubira kuri Stade nyuma y’imyaka hafi ibiri. Bavugaga ko abakunzi ba Rayon tugira akavuyo ariko mwabonye ko twisanishije n’ibihe turimo kandi twishimye.“
Mugenzi we, Gacuma yagize ati “Rwose ntakubeshye niyo nahita mpfa menya nahita njya mu Ijuru. Twishimiye ko twongeye kwemererwa kugaruka gushyigikira Gikundiro yacu nyuma y’imyaka hafi ibiri. Twiteguye kuzakomeza tuza tugashyigikira ikipe yacu.“
Uwitwa Sarpong w’i Nyamirambo, yagize ati “Njye ndumva nasazwe n’ibyishimo birenze. Umutima wanjye uranezerewe ku buryo utakumva. Twishimiye kugaruka gushyigikira ikipe twihebeye. Nshimiye Minisiteri ya Siporo na FERWAFA kuba yemereye byibura n’abafana 8000 tukaba twagarutse kuri Stade.“
Ikindi aba bafana bose bahurijeho ni ugusaba kugabanya ibiciro byo gupima COVID-19 mu rwego rwo korohereza abakunzi b’umupira w’amaguru kugira ngo babashe kuza gushyigikira amakipe yabo.
Bamwe basabye ko gupimwa COVID-19 byaba 3000 Frw aho kuba 5000 Frw nk’uko bisanzwe. Byibura byose no kwinjira birimo bikaba byafata 5000 Frw.
Amafoto: Yuhi Augustin


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!