Ibi byatangajwe n’umunyabigwi muri ruhago ya Brésil, Marcos André Batista dos Santos wamenyekanye nka ‘Vampeta’, watwaranye na yo Igikombe cy’Isi cya 2002.
Ubwo yari mu kiganiro Red Cast ari gusesengura ku Ikipe y’Igihugu ya Seleção, yabajijwe icyo atekereza ku mvune Raphinha yagize ubwo batsindaga Haiti ibitego 3-0.
Uyu mugabo yavuze ko ikibazo gikomeye cyane kuri Raphinha atari imvune, ahubwo ahanganye n’ibibazo byo hanze y’ikibuga by’umwihariko mu muryango we.
Ati “Raphinha afite ibibazo bigendanye n’umuryango kandi bifite aho bihuriye n’amafaranga. Ari gukina cyane kugira ngo arebe ko bikemuka, aramutse agurishijwe muri Al Hilal.”
Ibinyamakuru byo muri Brésil byahise bitangaza ko ibibazo by’amafaranga byatewe no kuba uyu mukinnyi atarigeze agira uruhare rusesuye ku mafaranga yakoreye mu myaka yose.
Ku kigero cya 80% by’imishahara n’uduhimbazamushyi uyu mukinnyi yakoreraga yajyaga kuri konti ya se, Raphael, ari na we umaze igihe kinini ari umujyanama we mu mupira w’amaguru, akanamushakira amakipe.
Uyu mukinnyi yabimenye nyuma y’uko we n’umugore we Natalia Rodrigues, bashatse kugura inzu y’akataraboneka, ariko bajya kureba kuri konti bagasanga nta mafaranga ahagije bafiteho.
Raphinha w’imyaka 29 ahembwa miliyioni 16,67 y’Amayero (27.793.891.000 Frw) ku mwaka, akaba afite amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2028.
Amakuru avuga ko Al Hilal yo muri Arabie Saoudite yifuza uyu mukinnyi, ikamutangaho ari hagati ya miliyoni 80 z’Amayero na miliyoni 120 z’Amayero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!