Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko habaye impinduka ku mutoza w’Abanyezamu w’Amavubi.
FERWAFA yavuze Ramos Dal Solio Rogerio ari we ugiye kuba Umutoza w’abanyezamu w’Amavubi, akazakorana na Stephen Constantine usanzwe ari Umutoza Mukuru wayo hamwe na Eric Nshimiyima nk’Umutoza wungirije.
Ramos asanze Amavubi ari kwitegura imikino ya gicuti izabera muri Maroc, irimo uwa Tanzania n’uwa Comores mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Abakinnyi azaheraho atoza bahamagawe ni Kwizera Olivier wa Rayon Sports, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.
Mu makipe Ramos yatoje harimo Ikipe y’Igihugu y’u Buhinde n’andi makipe yo muri icyo gihugu nka Mumbai City, Vasco na Mahindra United. Yatoje EC Santo André na EC Novo Hamburgo RS y’iwabo muri Brésil. Hari kandi NEA Salamina yo muri Chypre n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’, iri mu Itsinda K isangiye na Mali, Cap-Vert na Liberia, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!