Ni umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona ya Koreya y’Epfo ‘K League’, wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, ugaragaramo Rafael York wabaye Umunyarwanda wa mbere wakoze aya mateka.
Muri Werurwe 2026, ni bwo York yavuye muri IK Oddevold yo muri Suède, yerekeza mu ikipe nshya ya FC Anyang, ariko imikino ibiri ibanza ntiyagaragara mu bakinnyi 18 ikipe yifashisha.
Indi mikino ibiri yakurikiyeho yagiriwe icyizere cyo gushyirwa ku rupapuro rw’abakinnyi bagaragaye kuri uwo mukino, ariko yari ku ntebe y’abasimbura.
Kuri iyi nshuro, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yabanje hanze y’ikibuga, ariko asimbura ku munota wa 64, asimbuye Jeong-hun Park usanzwe ari rutahizamu ukina mu mpande.
Mu minota mike yahawe yo kugaragara mu kibuga kuri uyu mukino, yahawe ikarita y’umuhondo yeretswe ku munota wa munani w’inyongera kuri 90 y’umukino.
York utarahamagawe mu Ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino ya FIFA Series 2026 iheruka kubera i Kigali, yatanyije na FC Anyang kugera ku mwanya wa kane n’amanota 14 muri Shampiyona ya Koreya y’Epfo.
Andi makipe yakiniye arimo Sandvikens IF, IFK Värnamo, AFC Eskilstuna, Örebro SK, Kalmar FF na IK Oddevold zo muri Suède, Bochum yo mu Budage na ZED FC yo mu Misiri.
Yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Suède mu byiciro by’abakiri bato kuva ku batarengeje imyaka 16 kugeza ku batarengeje imyaka 19, ikipe nkuru y’Igihugu yakiniye ni Amavubi kuva mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!