Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, ni bwo yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza uyu mukinnyi w’imyaka 27 kugira ngo yongere imbaraga mu kibuga hagati.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Rafael York yemereye abakunzi bayo ko azatanga umusaruro watumye agirirwa icyizere.
Yagize ati “Nishimiye kujya muri FC Anyang. Nzi neza akazi kantegereje n’icyo ikipe insaba. Nzakora byose kandi ntange imbaraga zanjye kugira ngo tugere ku ntego z’ikipe.”
York utarahamagawe mu Ikipe y’u Rwanda yitegura imikino ya FIFA Series 2026, asanze FC Anyang iri ku mwanya wa karindwi n’amanota atanu muri Shampiyona ya Koreya y’Epfo igeze ku Munsi wa Gatanu.
Andi makipe yakiniye arimo Sandvikens IF, IFK Värnamo, AFC Eskilstuna, Örebro SK, Kalmar FF na IK Oddevold zo muri Suède, Bochum yo mu Budage na ZED FC yo mu Misiri.
Yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Suède mu byiciro by’abakiri bato kuva ku batarengeje imyaka 16 kugeza ku batarengeje imyaka 19, ikipe nkuru y’Igihugu yakiniye ni Amavubi kuva mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!