00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar yitandukanyije n’Ishyirahamwe ibarizwamo muri Asia ishyigikira Infantino

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 August 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Asia (QFA), Hamad ‌bin Khalifa Al-Thani, yandikiye Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Asia (AFC), agaragaza ko bari ku ruhande rwa Gianni Infantino uyobora FIFA, ndetse batemera iby’ubufatanye bwayo na UEFA na CONCACAF.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA), iryo muri Amerika y’Amajyepfo, iyo Hagati no mu Birwa bya Caraïbes (CONCACAF) n’iryo muri Azia (AFC), biherutse kwifatanya bigaragaza ko byatakarije icyizere Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kubera umuyobozi waryo, Gianni Infantino.

Mu ibaruwa ya Hamad ‌bin Khalifa Al-Thani yagize ati “Igitekerezo gihuriwe kigomba kubanza gusuzumwa, ntabwo gipfa kwemezwa, kandi ntabwo gihita gishyirwa mu bikorwa ako kanya. Yaba QFA cyangwa njye ubwanjye, ntawemeje mu buryo bwemewe cyangwa butemewe ririya tangazo.”

“Ntitwamenyeshejwe, twabonye ibaruwa itanoze neza icaracara, nta mahirwe na make twabonye yo kubivugaho, mbere y’uko bihabwa abantu mu izina rya AFC n’abanyamuryango bayo.”

Hamad ‌bin Khalifa Al-Thani yongeyeho ko asaba ubusobanuro AFC ku kuba yarihaye uburenganzira bwo gukora ibintu mu buryo bwayo mu izina ry’abanyamuryango 47.

Qatar ikiri ku ruhande rwa Perezida Gianni Infantino, yiyongereye ku bihugu bitandatu byo mu Barabu birimo na Maroc izakira Igikombe cy’Isi cya 2030, ivuga ko ishima akazi ke.

Yagize iti “Byimazeyo turashima akazi ka Infantino, ku mbaraga yashyize mu guteza imbere umupira w’amaguru. Yatanze amahirwe ahantu hose mu karere, anakora ibikorwa byatumye habaho gushyira hamwe mu mupira w’amaguru.”

Infantino akomeje gushyirwaho igitutu kubera umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE) wahagaritswe.

Wari ugamije gushyiraho sosiyete nshya icunga uburenganzira bw’ubucuruzi n’amatike y’Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa, aho 21% by’imigabane yayo byari kugurishwa umushoramari wigenga.

Qatar ishyigikiye Infantino wakuweho amaboko na AFC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages