Uyu mukino wo mu itsinda H uratangira saa 21:00 kuri Stade Parc des Princes y’i Paris mu Bufaransa.
Paris Saint-Germain irakira uyu mukino nyuma y’iminsi 59 itsinzwe na Bayern Munich ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’umwaka ushize w’imikino wa 2019/20.
Iyi kipe yatwaye ibikombe bitatu mu Bufaransa mu mwaka ushize w’imikino, iraza kuba idafite abakinnyi bayo bo hagati barimo Marco Verratti na Leandro Paredes, rutahizamu Mauro Icardi, ba myugariro Thilo Kehler na Juan Bernat.
Verratti na Paredes bagize imvune z’imitsi mu gihe Icardi yavunitse ivi.
Umukinnyi wo hagati Marquinhos na Julian Draxler ukina afasha abataha izamu, bagarutse mu myitozo muri iki cyumweru ndetse bashobora gukina uyu mukino.
Danilo Pereira uri mu ntizanyo na we yagarutse nyuma yo kuva mu kato, aho yari mu bakinnyi bari hafi ya Cristiano Ronaldo mu ikipe y’igihugu ya Portugal, wanduye Coronavirus mu cyumweru gishize.
Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United, Angel Di Maria, yavuye mu bihano byo guhagarikwa imikino mu gihe Ander Herrera ashobora guhura n’ikipe yavuyemo.
Umutoza wa Paris Saint-Germain, Thomas Tuchel, yavuze ko ikipe ye idafite amateka meza muri iri rushanwa, ariko bagiye gutangira urugendo rushya.
Ati “Byari byiza ariko igikombe cyaraducitse. Ubu ni paji nshya. Champions League ni irushanwa rikomeye. Nubwo waba uhabwa amahirwe cyangwa utayahabwa, ntacyo biba bivuze.”
Ku ruhande rwa Manchester United, iraza kuba idafite kapiteni wayo, Harry Maguire, Edinson Cavani uheruka kugurwa ndetse na Mason Greenwood batajyanye n’abandi mu Bufaransa.
Myugariro wo hagati, Eric Bailly na Jesse Lingard ukina hagati, na bo ntabwo bagaragara muri uyu mukino.
Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yemeje ko Bruno Fernandes ari we uba kapiteni, akayobora bagenzi be mu kibuga kuri uyu wa Kabiri.
Ati “Hari abo tudafite, ariko hari abakinnyi benshi. Turizera ko abadahari batazabura igihe kirekire, navuga ko tutakereza ibirenze iki cyumweru.”
Amakipe yombi yaherukaga guhura mu 2019, aho Manchester United yasezereye PSG muri 1/8 cy’iri rushanwa nyuma yo kunganya ibitego 3-3 hakitabazwa itegeko ry’igitego cyo hanze.
Uyu mukino urayoborwa n’abasifuzi b’Abanya-Espagne bayobowe na Antonio Mateu Lahoz mu gihe abakoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire (VAR) ari Juan Martínez Munuera na Guilllermo Cuadra Fernández, na bo bo muri Espagne.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri muri Champions League
Itsinda E
- Chelsea vs Seville
- Rennes vs FK Krasnodar
Itsinda F
- Zenit St Petersburg vs Club Brugge (18:55)
- Lazio vs Borussia Dortmund
Itsinda G
- Dynamo Kiev vs Juventus (18:55)
- FC Barcelone vs Ferencvaros
Itsinda H
- Paris Saint Germain vs Manchester United
- RB Leipzig vs Istanbul Basaksehir



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!