Iyi kipe yo mu Bufaransa irakira uyu mukino isabwa gutsinda kuko yatakaje ubanza wabereye mu Budage ku gitego 1-0 cyinjijwe na Niclas Fullkrug mu gice cya mbere.
Umutoza wayo, Luis Enrique, yavuze ko adakeneye gutsinda ibitego bibiri kugira ngo abashe gukomeza, ahubwo icy’ingenzi ari ukubanza kubona intsinzi.
Ati "Intego ntabwo ari ugutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri, ahubwo ni ugutsinda. Ubaye utekereza gutsinda ku bitego bibiri, iyo ni intego yisumbuye. Turashaka gukina, tukinjiza igitego."
Yongeyeho ati "Nitubona igitego ku munota wa 89, nta kibazo. Ntidukeneye kubona igitego gusa, turashaka gutsinda umukino. Ushobora gutsinda ibitego bibiri mu munota, ariko na we ushobora kwinjizwa."
PSG ntiyabyaje umusaruro amahirwe yabonye mu mukino ubanza wabereye kuri Signal Iduna Park mu Budage.
Kuri uyu mugoroba, iyi kipe yo mu Bufaransa irongera gukina idafite Lucas Hernandez uzamara igihe kirekire adakina kubera imvune yo mu ivi imeze nk’iyo yagize mu Gikombe cy’Isi cya 2022.
Gusa, Enrique araza gushakira ibisubizo ku barimo Milan Skriniar na Lucas Beraldo, aho uyu wa nyuma ashobora no kwifashishwa mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Marquinhos.
Nuno Mendes araza gukina ibumoso, naho Achraf Hakimi akine iburyo. Uretse Hernandez, nta yindi mvune nshya iri mu ikipe ya Enrique uretse abamaze igihe badakina nka Presnel Kimpembe, Sergio Rico na Layvin Kurzawa.
Mu busatirizi, Enrique ashobora kwifashisha Randal Kolo Muani mu busatirizi, byafasha Kylian Mbappé kunyura ibumoso yisanzuye, agasimbura Bradley Barcola.
Ku ruhande rwa Borussia Dortmund, Umutoza Edin Terzić yaruhukije abakinnyi batandukanye mu mpera z’icyumweru gishize, barimo Julian Ryerson, Sebastien Haller, Julien Duranville na Ramy Bensebiani.
Borussia Dortmund nta mvune nshya ifite kuva itsinze umukino ubanza nubwo Karim Adeyemi yababariye mu mukino bahuyemo na Augsburg mu mpera z’icyumweru.
Aganira n’itangazamakuru ku wa Mbere, Terzić yavuze ko nubwo batitwaye neza muri Shampiyona y’u Budage, ariko bakoze akazi kadasanzwe muri UEFA Champions League.
Ati "Ndatekereza ko turi kipe muri Bundesliga yabonye amanota make ku makipe atanu ya mbere, ariko muri Champions League twakoze akazi gakomeye. Twiteguye gutsinda imikino, ibyo twarebyerekanye muri uyu mwaka w’imikino."
Jadon Sancho ashobora kongera kunyuzwa ku ruhande rw’iburyo nk’uko byagenze mu mukino ubanza, naho Julian Brandt agakina inyuma ya rutahizamu.
Emre Can na Marcel Sabitzer bitezwe hagati mu kibuga mu gihe Terzić ashobora kongera gukoresha ubwugarizi bwe busanzwe.
Undi mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League uteganyijwe ku wa Gatatu aho Real Madrid izakira Bayern Munich zanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza.
Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga hagati ya PSG na Dortmund:
PSG (4-3-3): Donnarumma; Hakimi, Marquinhos, Beraldo, Mendes; Zaire-Emery, Vitinha, Ruiz; Dembélé, Kolo Muani na Mbappé.
Dortmund (4-2-3-1): Kobel; Ryerson, Hummels, Schlotterbeck, Maatsen; Sabitzer, Can; Sancho, Brandt, Adeyemi na Fullkrug.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!