Ikipe ya Arsenal yegukanye Shampiyona iratangira urugendo rwayo kuri iki Cyumweru, ihura na Manchester City mu mukino wa Community Shield.
Arteta, Umutoza wa Arsenal wakoresheje Ben White na Declan Rice mu kurengura imipira miremire mu mwaka w’imikino ushize, yagize ati “Kuba tutemerewe gukoresha ibitambaro byo guhanagura umupira ni impinduka ikomeye.”
Uyu Munya-Espagne afite impungenge ko ubushobozi bw’ikipe ye bwo guteza ibyago ikipe bahanganye binyuze mu mipira irengurwa ikagera kure bushobora kugabanuka nyuma y’ihindurwa ry’amabwiriza.
Abakinnyi ntibazongera kwemererwa guhanagura umupira ngo wumuke mbere yo kuwurengura bawohereza mu rubuga rw’amahina.
Arteta yanateye urwenya avuga ko azajya yohereza abakinnyi be mu kibuga bambaye ingofero kugira ngo babone icyo bahanaguza intoki.
Yagize ati “Reka turebe icyo tuzakora. Wenda tuzajya dukina twambaye ingofero!”
Mbere, amakipe yombi yagombaga kubanza kumvikana mbere y’umukino niba ibitambaro byo guhanagura umupira bigomba gukoreshwa.
Mu mukino Arsenal yahuyemo na Newcastle mu mwaka w’imikino ushize, myugariro wayo Riccardo Calafiori yagerageje gukoresha igitambaro cyari cyasizwe hafi y’izamu rya Nick Pope kugira ngo ahanagure umupira mbere yo kuwurengura.
Umusifuzi Jarred Gillett yahise abyinjiramo, afata icyo gitambaro acyigizayo kuko amakipe yombi atari yumvikanye ku ikoreshwa ryacyo.
Ubwo yari Umutoza wa Nottingham Forest mu mwaka w’imikino ushize, Sean Dyche yanenze ikoreshwa ry’ibi bitambaro, avuga ko biha ikipe imwe amahirwe atangana n’ay’indi.
Arteta we ariko abona ko umukino uzarushaho kuryohera abawureba ndetse avuga ko amategeko mashya ari “meza cyane.”
Kuri ubu muri shampiyona y’Umupira w’amaguru w’u Bwongereza hashyizweho ingamba zikomeye zo kurwanya gutinza umukino, zirimo kubara igihe gisigaye mu gutera imipira iva ku izamu no mu kuyirengura, gushyiraho igihe ntarengwa cyo gusimbuza abakinnyi ndetse no gutegeka umukinnyi wavuwe kubera imvune kuguma hanze y’ikibuga umunota umwe.
Mu gihe umunyezamu asabye ko abaganga bajya kumwitaho, hari umukinnyi umwe w’imbere uzajya usohoka mu kibuga akamara umunota umwe hanze.
Abajijwe itegeko atekereza ko rizagira ingaruka zikomeye kurusha ayandi, Arteta yagize ati “Abayobozi ba Premier League n’abasifuzi baraje badusobanurira kandi batwinjiza muri buri kintu cyose.”
“Mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino twagize amahirwe yo kubona no kugerageza bimwe muri ibyo. Tugomba gutegereza tukareba uko bizagenda umwaka w’imikino utangiye, uko bizashyirwa mu bikorwa, ibyoroshye gukorwa n’ibigoye ndetse n’ibyo tugomba kumenyera.”
“Tuzi ko buri wese azaba yitaye cyane ku tuntu duto, ku buryo umukino wongera gutangira ndetse no ku kubara igihe. Ibyo bizazana ikindi kintu, imigendekere itandukanye n’umuvuduko w’umukino utandukanye.”
Yakomeje ati “Mfite amatsiko menshi yo kureba uko bizagenda. Ni amategeko meza cyane kuko icyo tugerageza gukora ari ukongera igihe nyacyo umupira umara ukinwa no gutuma imikino ikomeza nta guhagarara cyane, ari na byo byiza kurushaho. Twizere ko bizakunda.”
Gusa, Arsenal ubwayo yakunze kunengwa kubera gutinza umukino mu rugendo rwayo rwo kwegukana igikombe cya Premier League giheruka.
Umutoza wa Brighton, Fabian Hurzeler, yanenze umunyezamu wa Arsenal, David Raya, nyuma y’uko uyu Munya-Espagne avuwe inshuro eshatu mu mukino Arsenal yari ikomeje kurwanira kurinda igitego cyayo, ikaza gutsinda uwo mukino w’ingenzi wa Premier League ku gitego 1-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!