Iyi kipe y’i Manchester yagiye i Londres isabwa gutsinda uyu mukino kuko iyo bitagenda uko, byari guhesha amahirwe Arsenal yayirushaga inota rimwe ku mwanya wa mbere.
Mu mukino wari ukomeye ku mpande zombi, Tottenham yari nziza mu guhererekanya umupira mu gihe Manchester City yakoresheje neza uburyo bwayo.
Nyuma yo guhangana mu kibuga hagati ndetse no kurinda izamu kuri buri ruhande, igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.
Manchester City yinjiye mu gice cya kabiri yahindutse, byatumye ku munota wa 51 Erling Haaland ayitsindira igitego ku mupira yahawe na Kevin de Bruyne.
Tottenham yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ndetse ibona uburyo bubiri bwo gusigarana n’umunyezamu Ortega Moreno winjiye mu kibuga asimbuye Ederson, ariko rutahizamu Kulusevski ntiyabubyaza umusaruro.
Kapiteni wa Tottenham, Son Heung-min, yatunguye benshi ubwo ku munota wa 86 yahabwaga umupira, asiga ba myugariro ba City ndetse asigarana n’umunyezamu Ortega yananiwe kunyuzaho umupira ngo ujye mu nshundura.
Iki gitego yahushije cyakuyeho amahirwe yose Tottenham yari ifite yo kugira icyo abona muri uyu mukino kuko City yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 90 gitsinzwe na Erling Haaland kuri penaliti yakorewe kuri Doku atezwe na Pedro Porro. Haaland yahise yuzuza ibitego 27 mu mikino 30.
Iyo Tottenham itsinda uyu mukino byari gutuma Arsenal igira amahirwe menshi yo kwegukana igikombe hanyuma na yo ikiyongerera amahirwe yo gukina Champions League.
Ikipe ya Aston Villa yabonye itike yo gukina UEFA Champions League ku nshuro ya mbere nyuma ya 1983.
Manchester City yahise iyobora Shampiyona n’amanota 88 mu gihe Arsenal ifite 86.
Ku Cyumweru ni bwo hazakinwa umukino w’umunsi wa nyuma aho Man City izakira West Ham yitwaye nabi uyu mwaka mu gihe Arsenal yo izakira Everton.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!