Manchester City yagize amanota 71 mu mikino 34, irushwa amanota atanu na Arsenal ya mbere ariko yo yakinnye imikino 35.
Abafana bamwe ba City bari batangiye gusohoka mbere y’uko Jérémy Doku wari watsinze igitego cya mbere ku munota wa 43, yishyurira iyi kipe ku munota wa 97.
Man City ni yo yari yayoboye igice cya mbere n’igitego 1-0, ariko Everton iza kubona ibitego bibiri bya Thierno Barry n’ikindi cya Jake O’Brien byatumye benshi mu bafana b’iyi kipe y’i Manchester batakaza icyizere, aho byose byabaye hagati y’umunota wa 68 n’uwa 81.
Erling Haaland yazamuye icyizere cy’ikipe ye, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 83 mbere yo gutegereza iminota y’inyongera ngo Doku atsinde icya gatatu cyo kunganya.
Kuri ubu amahirwe ya Man City ku gikombe ni uko Arsenal yagira aho itsikira mu mikino itatu isigaje. Ni mu gihe Everton yagize amanota 48 ku mwanya wa 10.
Nyuma yo kunganya, Pep Guardiola yavuze ko amahirwe yo gutwara igikombe atakiri mu biganza bya Manchester City.
Ati “Biruta gutsindwa. [Ariko] ntibiri mu biganza byacu. Mbere ni ko byari bimeze, aka kanya si ko bimeze. Hari imikino dusigaje. Tuzareba uko bizagenda.”
Manchester City izakira Brentford ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi mu gihe Everton izasura Crystal Palace ku Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!